Print

Wa mugore wishe ubukwe bw’umugabo we yahinduriwe ubuzima[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 September 2021 Yasuwe: 7501

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ,uyu mubyeyi yavuze byinshi ku buzima bwe nyuma yo kubona abana be babiri b’impanga ari nabo batumye ashaka kwica ubukwe bw’uwahoze ari umugabo we.

Yatangaje ko nyuma yo kubona abana babiri b’impanga, ubu ubuzima bwe bwahindutse ku bw’abagiraneza bamufashije akimuka aho yari atuye kuko bari bamaze kuba umuryango mugari, ndetse bakaza kumuha ibikoresho byose byo munzu ndetse n’igishoro cyo gutangira ubuzima.

Yagize ati: “Nabyakiriye neza. Ese ubu koko ubonye ubufasha mu buzima nka buriya wabyakira kundi gute bitari ibyishimo? Rero urabona nka buriya kurera abana ntabwo byoroshye, iyo ubonye ubufasha nka buriya ukabona Imana igufashije ukabona igishoro gishobora gutuma utunga abana, ukabaho nabo bakabaho nk’uko nakoraga mbere hose, kandi bakabaho ntanafite n’icyo gishoro, ubwo rero nakibonye sibwo bareka kubaho.

Iyo umuntu yabonye igishoro ashaka icyo akora yaba mu isoko cyangwa ahandi hose, agakora businesi kuko mbonye icyisumbuyeho kirenze icyo ninjizaga n’ubusanzwe.’’

Janviere n’abana be batanu muri Saloon yahawe

Janviere yavuze ko kugeza ubu yimutse aho yabaga, abagiraneza bamufashije akabona ibikoresho byo munzu ndetse n’igishoro. Ashimira ubuyobozi bwamufashije kubona abana be, yari amaze igihe ahangayitse ndetse anavuga ko hakiri imbogamizi kuko gukodesha bikimugoye.

Yagize ati: “Icyo nshimira ubuyobozi n’iyi saha nkibushimira, ni uko bwabashije kunyumva bakampa abana banjye, ni ukuri umutwaro wabo nari mfite ni munini, ni umusonga navuga igihugu cyanjye cyankijije.”

Yakomeje agira ati: “Gusa ikintu kingora cyane muri iki gihugu buri munyarwanda wese azi kigoranye ni aho kuba, buriya ni nacyo gisubiza umuntu inyuma guhora wimukana abana, ukumva ngo wagiye aha wagiye aha, ni nacyo gihombya umuntu ugasanga wari wiboneye nk’igishoro nk’icyo birongeye bigusubiza inyuma. Ibindi byo biroroshye, mbonye aho kuba ntekereza ko ikibazo cyanjye Imana yaba igikemuye mbonye aho baba.’’

Janviere yavuze ko uwari umugabo we ubu yamaze gufungurwa ari hanze, ariko bikiri mu nkiko ndetse ko bataraburana, ariko avuga ko atari hejuru y’amategeko bizarangizwa n’inkiko.

Dukuzumuremyi Janvière, ni umugore w’abana batanu wamenyekanye ubwo umugabo we babyaranye abo bana yasangaga ari gusezerana n’undi mugore mu rusengero rw’abangilikani, Paruwasi ya Gikondo mu mujyi wa Kigali, akarogoya ubukwe bwari buri kuba.

Umugore akinjira mu rusengero, yasanze pasiteri amaze guhagurutsa abageni, ndetse igikorwa cyo kubashyingira kigiye gutangira. N’agahinda kenshi ndetse n’amarira ashoka, yagaragaje agahinda atewe n’umugabo we ko kuba yaramutanye urugo, akaba agiye kubaka urundi rugo nyamara abo yabyaranye n’uyu mugore atamenya uko biriwe n’uko baramutse.

Mu majwi ya Janvière yumvikanaga afata uyu wari umugabo we mu makoti, ndetse arira cyane avuga ko ibi bigomba gukemurwa na RIB.

Byabaye ngombwa ko iki gikorwa kiba gisubitswe, abapasiteri bafata umukwe n’umugeni we ndetse n’uyu mubyeyi wari wazanye n’abana be, bajya kwiherera bonyine kugira ngo iki kibazo bagihe umurongo.


Muri uku kwiherera ntibyamaze umwanya, kuko uyu mubyeyi yahise asohoka ndetse arira cyane, agaragaza ko atari kunyurwa n’uburyo ikibazo cye bari kugikemuramo. Yashimangiye ko icyo ashaka atari isezerano ry’umugabo wamutanye abana batanu, ahubwo akeneye kubona abana be babiri umugabo yatwaye ndetse akabamwimaho uburenganzira, hanyuma agafata inshingano z’abana be nka papa wabo wababyaye.