Print

Rwanda: Urukiko rwanze ko umutungo w’umuryango wa Rwigara ugurishwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2021 Yasuwe: 3313

Umucamanza Kibuka Jean Luc yavuze ko ubujurire "bwatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko, rubusuzumye, rusanze bufite ishingiro kuri bimwe’’.

Urukiko rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe, uko rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi, kuwa 16/09/20121, iteshejwe agaciro. Rwakijije kandi rutegeka ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwakira iki kirego cyihutirwa cya PTC gisaba urukiko kwemeza ko uruhushya rwo kugurisha umutungo utimukanwa uri mu Kiyovu ya Nyarugenge muri Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, rwahawe banki y’ubucuruzi, COGEBANK, rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Ni icyemezo cyasomwe nta muburanyi uhari mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.

Mu minsi ishize nibwo urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara cyasabaga gutambamira cyamunara ya hoteli iri ahitwa mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Umucamanza yavuze ko bagitanze binyuranyije n’amategeko.

Uruganda PTC rwaregaga Cogebank rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu Kiyovu I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Me Munyengabe avuga ko uruganda PTC rwatanze ikirego rwirengagije umuhango simusiga wo kubanza kwandikira umwanditsi mukuru. Agasaba ko iki kirego kitakwakirwa.

Me Janvier Rwagatare wunganira uruganda PTC yavuze ko mu gutanga ikirego bashingiye ku rubanza rwahindutse itegeko rwaburanishijwe mu mwaka wa 2017 mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi. Yibutsa ko urukiko rwategetse ko imitungo ine n’uburanwa itagomba gutezwa mu cyamunara. Agasaba urukiko rw’ubucuruzi gusuzuma niba hari urundi rubanza rwakuyeho urwa mbere.

Umunyamategeko wunganira umuryango wa Rwigara avuga ko hari ibaruwa yashyikirije urukiko yanditswe na Cogebank igaragaza ko nta wundi Mwenda uruganda PTC ruyibereyemo kandi ko nta yindi baruwa Cogebank yanditse nyuma ivuguruza iya mbere.

Nyuma yo gusesengura ingingo z’amategeko areba imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi ayahuza na cyamunara, umucamanza yanzuye ko uruganda rwa Rwigara rwatanze ikirego mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko rutubahirije imihango iteganywa n’amategeko; ko rwagombaga kwandikira umwanditsi mukuru rugasobanura n’impamvu nyuma akazisuzuma. Yahise atesha agaciro ikirego cyo kwa Rwigara atangaza ko ku kijyanye n’indishyi zasabwaga zizarebwa mu kirego cy’iremezo.

Me Rwagatare yahise abwira umucamanza ko bandikiye umwanditsi mukuru ku itariki 03/09 uyu mwaka atinze gusubiza bahitamo gutanga ikirego cyihuse.

Umucamanza yavuze ko ibyo nta bigaragara muri dosiye ngo ahereho abishingiraho ko umwanditsi mukuru yatinze gusubiza. Umunyamategeko Rwagatare yamwibukije ko biri muri dosiye yashyikirije urukiko ariko umucamanza akavuga ko nta byo afite.

Ku ruhande rwari rwicayemo abo kwa Rwigara n’abavandimwe babo hahise humvikana ukwimyoreza icyarimwe no kujujura mu majwi yo hasi nk’ikimenyetso cyo kutishimira icyemezo cy’urukiko. Hanze y’icyumba cy’urukiko abatanyuzwe n’icyemezo batangiye kuvuga ko ibyabaye biteye agahinda.

Madamu Adeline Rwigara umugore wa nyakwigendera Assinapol Rwigara akimara kumva icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi yasaga n’uwahungabanye ku buryo abo mu muryango bageragezaga kumuturisha.

IJWI RY’AMERIKA