Print

Diamond Platnumz arashinjwa ibinyoma ku mutungo we avuga ko afite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2021 Yasuwe: 1646

Ostaz Juma Na Musoma, wamenyekanye cyane mu bucuruzi bw’imyidagaduro muri Tanzaniya ahanini kubera gufasha abahanzi kuba ibyamamare, yatangaje ibi ubwo yaganiraga na Simulizi Na Sauti, ikinyamakuru cyo muri Tanzaniya.

Ati: “Bakwiriye (abahanzi) kubihagarika. Bahimbye ibintu byinshi cyane.”Ibi akaba yabitangaje, nyuma yo kwemera ko nawe yabeshyaga umutungo we mu bihe byashize.

Uyu mucungamutungo unakora nka producer nawe yavuze ko bagize uruhare mu mukino wo guhimba ubukungu mu bihe byashize anasaba abahanzi kwiberaho mu buzima busanzwe aho kwishyiraho igitutu.

Ati: “Twakunze kubeshya amafaranga twishyuwe. Twatangaga imibare ihanitse ariko tugafata ayo ariyo yose umukiriya atanze,kandi ibi nibyo abahanzi benshi bakora kugeza ubu, harimo na Diamond. ”

Abaho (Diamond) mu kinyoma kandi abantu bose barabyizera. Uko niko uruganda rumeze muri iki gihe. Ni kimwe mu nzira ifasha kugera hejuru. Ndabagira inama yo guhagarika ibyo kandi bakaba abanyakuri. ”

Mu minsi ishize,imbuga nkoranyambaga za Diamond Platnumz zabaga zuzuyeho amashusho y’amazu meza cyane n’imodoka zihenze cyane bivugwa ko afite.

Uyu muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko yanasangije abantu amashusho ye ari kugenda mu ndege zihariye cyane.

Ibi binyoma bimaze iminsi binavugwa mu Rwanda aho umuhanzi Bruce Melodie uri mu bakomeye mu Rwanda ashyirwa mu majwi ko akabije kubeshya abakunzi babo ababeshya amasezerano ahenze cyane atabayeho.

Hashize ukwezi kurenga uyu muhanzi n’ikipe ye batangaje ko yasinye amasezerano na kompanyi nshya icuruza ibiryo, bavuga ko yamuhaye miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda bakazakorana imyaka 2.

Iyi nkuru ifatwa nko kubeshya kuko mu Rwanda nta kompanyi n’imwe uhereye ku zimaze imyaka zikora kugeza ku yavutse none, iri ku rwego rwo gutanga amafaranga angana gutyo mu kwamamaza gusa.

Ibi biterwa n’umubare w’abatuye igihugu, abakurikira uwo muhanzi n’ingano y’abaguzi b’ibyo bicuruzwa.

Mu cyumweru gishize nabwo uyu muhanzi yifashishije umunyamakuru maze atangaza inkuru yuko yatumije imodoka yo mu bwoko bwa Brabus iri mu zihenze cyane zigendwamo n’abifite byo ku rwego rwa mbere.

Iyi modoka iri mu zihenze cyane ibarirwa muri miliyoni zisaga 500 Frw, kugeza ubu mu Rwanda habarirwa imodoka nk’izi ebyiri zonyine.

Ibi nabyo byafashwe nko kubeshya kuko ubwo iyi nkuru yatangazwaga bavugaga ko mu mpera z’icyumweru gishize aribwo imodoka yari kugezwa i Kigali none ikindi cyumweru kirirenze.

Ibi binyoma biza byiyongera ku cyabanje cyo gutangaza ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi nyamara ari ibitaramo yari yatumiwemo mu bihugu bitatu mu Burundi, Canada na Dubai. Kugeza ubu ibi bitaramo byagiye bisubikwa hakaba hasigaye kimwe azakorera mu mujyi wa Dubai mu mpera z’umwaka.