Print

Kidum yavuze ukuntu se yamubujije kujya ku rugamba nyuma y’urupfu rw’inshuti ze 17 zishwe zigiye gutereta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2021 Yasuwe: 1637

Kidum wakoze indirimbo y’amateka yise "Yaramenje"yavuze ko ubwo intambara yarotaga mu Burundi mu wa 1995 yashatse kujya ku rugamba kuko atashakaga kwicwa nk’incuti ze za hafi 17 ziciwe ahitwa Kibira zigiye kureba inkumi i Bubanza, zikekwa ko zaba zigiye mu mitwe yarwanaga icyo gihe.

Mbere yuko Kidum ahunga igihugu akerekeza muri kenya, ngo ibintu ntibyari bimworoheye mu Burundi kuko hari intambara y’amoko nyuma y’urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye mu mwaka wa 1995.

Muri icyo gihe,abakiri bato basabwaga kujya kurwana cyangwa bagapfa barimo guhunga.

Uyu muririmbyi akaba yabivugiye muri kimwe mu biganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru muri Kenya.

Kidum yavuze ko se yamubujije kujya ku rugamba, ahubwo amusabakujya gucuranga umuziki nubwo ngo nawe atizeraga umuziki yakoraga.

Yagize atiʺIntambara yari yamaze gutangira, ubwicanyi buri ahantu hose,…, abanyeshuri bicana kubera iby’ubwoko.Bagenzi banjye bari bafite ingufu bahise bajya ku ruhande rw’abarwanya Leta, abandi bajya ku ruhande rwa Leta y’icyo gihe. Icyari gikenewe kwari ukwiga kurasa, noneho ukifatanya n’abarwana, cyangwa ugapfa urimo guhunga abandi.

Umwana w’imyaka 21, wumva icyo nari gukora ari igiki? S’ukwifatanya n’abarimo barwana ? Ariko data yambwiye ati "oya, genda ukore akazi k’umuziki kamwe wakundaga gukora ukiri muto, nawe yari mu batarabyumvaga icyo gihe.Ati "Sinkubona urimo ufata imbunda, genda ukore umuziki. Ntiyashakaga ko ninjira muri ibyo bintu.ʺ

Muri icyo kiganiro uwo muririmbyi yanavuze ko muri iyo ntambara, hari abana biganaga mu Kayanza bishwe kubera gukekwa kobagiye mu mirwi yarwanaga,nyamara bagiye i Bubanza gusura ikigo cy’ishuri gishya ngo bishakira inkumi zo gutereta.

Abo banyeshuri ngo biciwe I Kibira kuko ariho hari inzira ya hafi I Bubanza cyane ko bagendaga n’amaguru.

Kidum aba muri Kenya aho asanzwe akora umuziki kuva icyo gihe yahunga.Ubu n’umwe mu banyabigwi mu muziki muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Source:Indundi.com