Print

Col Mamady Doumbouya yarahiriye kuba Perezida wa Gineya w’inzibacyuho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2021 Yasuwe: 1855

Muri Guinea, umukuru w’abasirikare bakoze kudeta, Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya, yimitswe uyu munsi nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho. Yarahiriye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gineya saa sita ku isaha ya Conakry.

Kwimikwa kwe ni umuhango kuko yari amaze hafi ukwezi mu by’ukuri ari we uyobora igihugu, ku isonga ry’agatsiko kitwa CNRD k’abasirikare bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde, ku italiki ya 5 y’ukwezi kwa cyenda.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, CNRD yashyizeho itegeko shingiro ry’inzibacyuho, rijya mu kigwi cy’itegeko nshinga, rivuga ko inzibacyuho izayoborwa na Comité National du Rassemblement pour le Développement-CNRD ubwayo, Colonel Doumbouya, ari we mukuru wa CNRD, Perezida wa Repubulika n’umukuru w’igihugu, ari nawe mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu.

Iri tegeko rivuga kandi ko Colonel Doumbouya agomba gushyiraho minisitiri w’intebe w’umusivili, n’inama y’igihugu y’inzibacyuho izaba nk’Inteko Ishinga Amategeko, kandi ko izi nzego zigomba kuzashyiraho Itegeko Nshinga rishya, no kuzakoresha amatora yizewe.

Igihe cy’inzibacyuho atangiye nticyagenwe. Ntibizwi igihe izamara mbere y’amatora azagarura abasivili ku butegetsi. Abakuru b’ihugu bya CEDEAO, umuryango w’ubukungu w’Afrika y’uburengerazuba na Gineya irimo, bo barotsa igitutu CNRD kugirango ikoreshe amatora ya perezida wa Repubulika n’inteko ishinga amategeko mu mezi atandatu ari imbere. Bavuga ko bashobora gufatira ibihano abasilikare ba CNRD nibaramuka batabikoze.

CEDEAO ifite impungenge z’imidugararo muri Afurika y’uburengerazuba nyuma ya kudeta ebyiri mu mwaka umwe muri aka karere nyuma y’iyo muri Mali yabaye mu kwezi kwa gatanu gushize.

VOA Afrique / AFP