Print

Hakozwe ikinini gihangamura Covid-19 kikagabanya ibyago byo gushyirwa mu bitaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2021 Yasuwe: 1387

Icyo kinini - cyitwa molnupiravir - cyatanzwe inshuro ebyiri ku munsi ku barwayi baherutse gusangwamo coronavirus.

Kompanyi yo muri Amerika Merck ikora imiti yavuze ko ibyavuye muri iryo gerageza ari byiza cyane ku buryo abagenzuzi bo hanze y’iyo kompanyi basabye ko iryo gerageza rihagarara hakiri kare.

Yavuze ko mu byumweru bibiri biri imbere igiye gusaba ko uwo muti uhabwa uruhushya rwo gukoreshwa mu buryo bwihutitwa muri Amerika.

Dr Anthony Fauci, umujyanama mukuru mu buvuzi wa Perezida w’Amerika Joe Biden, yavuze ko ibyavuye muri iryo gerageza ari "inkuru nziza cyane", ariko ashishikariza ko habaho kwigengesera kugeza ubwo ikigo cy’Amerika kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) kizaba cyamaze kugenzura iby’iryo gerageza.

Umuti wa mbere unyura mu kanwa

Mu gihe cyaba cyemejwe n’abagenzuzi, ikinini molnupiravir cyaba kibaye umuti wa mbere unyura mu kanwa urwanya virusi ya Covid-19.

Iki kinini, mbere cyari cyakorewe kuvura ibicurane bya influenza, gikoze mu buryo buteza amakosa mu miterere ya virusi, kikayibuza gukwirakwira mu mubiri.

Isesengura ryakorewe ku barwayi 775 ryasanze:

7.3% by’abahawe molnupiravir barashyizwe mu bitaro

Ibyo bigereranywa na 14.1% y’abarwayi bahawe placebo cyangwa ikinini kitari cyo (kitavura)

nta mpfu zabayeho mu bo mu itsinda ryahawe molnupiravir, ariko abarwayi umunani bahawe placebo mu igerageza, nyuma bishwe na Covid

Amakuru y’ibyavuye muri iryo gerageza yatangajwe mu nyandiko igenewe abanyamakuru kandi ntiragenzurwa n’abandi bahanga mu buvuzi (peer-review).

Bitandukanye na nyinshi mu nkingo za Covid, zibasira igice cy’inyuma cya virusi (spike protein), uyu muti wo ukora wibasira ’enzyme’, cyangwa ibigize virusi bituma igenda ikwirakwira cyangwa yikorera amakopi mu mubiri.

Kompanyi Merck yakoze uwo muti, yavuze ko ibyo byatuma utanga umusaruro no ku moko mashya y’ukwihinduranya kwa coronavirus uko izakomeza kwihinduranya mu bihe biri imbere.

Daria Hazuda, Visi Perezida wa kompanyi Merck ushinzwe ubuvumbuzi ku ndwara zandura, yabwiye BBC ati:

"Umuti urwanya virusi ku bantu badakingiye, cyangwa batagerwaho cyane n’ubudahangarwa butangwa n’inkingo, ni igikoresho cy’ingenzi mu gufasha gusoza iki cyorezo".

Ibyavuye muri iryo gerageza bigaragaza ko ikinini molnupiravir gikwiye gufatwa hakiri kare nyuma yuko umurwayi agaragaje ibimenyetso, kugira ngo kibashe gutanga umusaruro.

Ubushakashatsi bwakozwe mbere ku barwayi bari barashyizwe mu bitaro barwaye Covid y’igikatu, bwarahagaritswe nyuma yuko ibyabuvuyemo bidatanze icyizere.

BBC