Print

Abajura bateye Hoteli Messi n’umuryango we bacumbitsemo biba ibintu by’agaciro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2021 Yasuwe: 1639

Agatsiko kinjiye muri iyi hotel gaciye inyuma yinyubako hanyuma bamanukira mu gisenge.

Binjiye banyuze mu muryango wo ku ibaraza wari ufunguye,mu igorofa rimwe hejuru y’aho Messi aba yishyura ibihumbi 17,000 by’amapawundi ku ijoro rimwe.

Bikekwa ko ibyumba bine byibwe muri iyi hotel ya Le Royal Monceau i Paris, hashize ibyumweru bike nyuma yuko uyu munyabigwi wa PSG asuhuje apepera abafana ahagaze ku ibaraza ry’iyi hoteli.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu w’icyumweru gishize, abagabo babiri bipfutse mu maso bagaragaye kuri CCTV bamanuka ku ibaraza rya etage ya gatandatu.

Umugore umwe wibwe,n’ umujyanama mu by’imari i Dubai, yari yavuye mu cyumba cye yishyuraga amapawundi 1.000 nijoro. Bukeye asanga urunigi rwa zahabu yaguze akayabo k’ibihumbi 3.000 by’amapawundi rwabuze, hiyongereyeho amaherena agura 500 mu mapawundi ndetse n’amapawundi ye 2000.

Yagize ati: “Kwishyura ahantu heza kandi hari umutekano hanyuma umuntu akinjira mu cyumba cyawe birababaje cyane. Polisi yatubwiye ko babonye abagabo babiri bafite igikapu hejuru y’inzu bitewe na kamera za CCTV ariko ntibabasha kubamenya.

Bavuze ko habaye ubundi bujura butatu. Umusore wo muri Maroc mu cyumba gikurikira yambwiye ko yibwe isaha ye. ”

Icyakora uyu mugore yavuze ko iyi hoteri yigeze kwakira abashyitsi bakomeye barimo Madonna na Michael Jackson,itigeze imwizera kugeza abapolisi babigizemo uruhare.

Umutekano warakajijwe muri Kanama nyuma y’uko Messi w’imyaka 34 yimukiye muri iyi hoteli hamwe n’umugore we Antonela Roccuzzo hamwe n’abana babo batatu.

Abafana ba PSG bahora bateraniye hanze y’iyi Hoteli buri munsi bizeye ko barabona kubona uyu munyabigwi uzajya ahembwa miliyoni 30 z’amapawundi buri mwaka, waje aturutse muri Barcelona muri Kanama.

Ku wa Gatatu, hashyizweho uburinzi bukomeye kuri iyi hoteli ubwo Lionel Messi yagarukaga avuye gutsinda igitego cye cya mbere muri PSG hari mu mukino wa Champions League batsinze Man City.

Amakuru aravuga ko Messi yamaze kubona inzu yo gukodesha we n’umuryango akaba yiteguye kwimuka.

Amakuru aturuka mu gipolisi ikinyamakuru The Sun cyamenye agira ati: “Biragaragara ko habaye guhungabanya umutekano kandi biri gukorwaho iperereza. Hari ibimenyetso byerekana ko agatsiko k’abajura b’inararibonye kabigizemo uruhare."

Hotel nayo iri gukora iperereza.