Print

Indege 38 zikomeye z’Ubushinwa zavogereye ikirere cya Taiwan

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2021 Yasuwe: 1209

Minisiteri y’ingabo yavuze ko izo ndege, zirimo n’izifite ubushobozi bwo kumisha ibisasu kirimbuzi bya nikleyeri, zinjiye mu karere k’ubwirinzi ko kwisobanura uwo uri we (kazwi nka ADIZ mu mpine) ziri mu byiciro bibiri.

Taiwan yasubije yihutira kohereza indege zayo ndetse inatangiza uburyo bwayo bwo kwirinda ibisasu bya misile.

Ubushinwa bufata Taiwan irimo demokarasi nk’intara yitandukanyije na bwo, ariko Taiwan yibona nka leta yigenga.

Taiwan imaze umwaka urenga yinubira ibikorwa byakomeje gukorwa n’igisirikare cy’Ubushinwa kirwanira mu kirere hafi y’icyo kirwa (izinga mu Kirundi).

Kuri uyu wa gatandatu, Minisitiri w’intebe wa Taiwan Su Tseng-chang yabwiye abanyamakuru ati: "Ubushinwa bumaze igihe buri mu bushotoranyi bwa gisirikare ku bushake kandi ntawabushotoye, bwangiza amahoro yo mu karere".

Leta y’Ubushinwa - irimo kwizihiza imyaka 72 hashinzwe Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa - nta cyo kugeza ubu yari yatangaza ku mugaragaro.

Ariko mbere yavuze ko ingendo nk’izo z’indege zigamije kurinda ubusugire bwayo kandi ko zinagendereye "umugambi w’ibanga utemewe" uri hagati ya Taiwan n’Amerika.

Mu itangazo, minisiteri y’ingabo ya Taiwan yavuze ko indege 25 z’igisirikare cy’Ubushinwa (kizwi nka PLA) zinjiye mu gice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba y’akerere ka ADIZ mu masaha yo ku manywa, zigurukira hafi y’itsinda ry’ibirwa rya Pratas Islands.

Akarere k’ubwirinzi bwo mu kirere ni akarere kari hanze y’ubutaka bw’igihugu n’ikirere cy’igihugu - ariko aho indege z’amahanga ziba zigishobora kumenyekanira umwirondoro wazo, no kugenzurwa, mu nyungu z’umutekano w’igihugu.

Ako karere karitangaza kandi urebye kaba kari mu kirere mpuzamahanga.

Ibyo byakurikiwe n’icyiciro cya kabiri cy’indege 13 z’igisirikare cy’Ubushinwa muri ako gace n’ubundi, ku wa gatanu nimugoroba. Zagurukiye hejuru y’amazi ari hagati ya Taiwan na Philippines, nkuko iyo minisiteri yakomeje ibitangaza.

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yavuze ko izo ndege z’Ubushinwa zarimo enye zimisha ibisasu zo mu bwoko bwa H-6, zishobora gutwara intwaro kirimbuzi, ndetse n’indege ishobora gusenya ubwato bw’intambara bwo munsi y’inyanja.

Ubushinwa akenshi bukora ubutumwa nk’ubwo bwa gisirikare mu kugaragaza ko butishimiye ibyavuzwe na Taiwan.

Ntibiramenyekana icyateje iki gikorwa cy’Ubushinwa cyo ku wa gatanu.

BBC