Print

Myugariro wa Arsenal yakuwe iryinyo n’abakinnyi ba Brighton ajya kurishaka umukino urangiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2021 Yasuwe: 2110

Myugariro wa Arsenal,Gabriel, yatakaje irindi ryinyo mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Brighton 0-0. Hari hashize amezi atanu gusa akuwe irindi ryinyo mu mukino.

Uyu munya Brazil yakuwe iryinyo bwa mbere ubwo yakiniraga kuri Emirates muri Gicurasi uyu mwaka nabwo bakina na Brighton none iyi kipe yongeye kumukura irindi.

Nk’uko umunyamakuru wa Football London, Kaya Kaynak abitangaza, ngo iryinyo rya Gabriel ryakutse ubwo yagonganaga na Lewis Dunk n’umunyezamu Robert Sanchez ba Brighton.

Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 23 yihutiye kujya ku ntebe y’abasimbura kwereka iri ryinyo ryakutse umutoza wa Arsenal wungirije Shad Forsythe.

Ariko bisa nkaho atari iryinyo ryose kuko nyuma y’umukino,uyu musore yagaragaye azenguruka ikibuga cya Amex ashakisha ikintu kitazwi yataye.

Ntibiramenyekana niba iryinyo ryabuze ariryo yari yarakuwe na bagenzi be bakinana muri Gicurasi.

Muri icyo gihe, Gabriel yatewe inkokora mu menyo na bagenzi be ubwo we na bagenzi be barimo guhobera myugariro David Luiz atsinze igitego.

Uyu mukinnyi wabuze amenyo ye yamaze iminota myinshi ashakisha iryinyo rye ryakuwe kandi ntabwo byigeze bimenyekana niba yaribonye.



Gabriel amaze gukukira amenyo 2 mu mukino wa Brighton muri 2021