Print

Amateka ya Col Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2021 Yasuwe: 2727

Perezida yahiritse yigeze kujya yizera Col Doumbouya ngo amufashe kuguma ku butegetsi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba cyaranzwe n’ibibazo bya politiki.

Ubwo ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa cyenda yatangazaga ko ahiritse ubutegetsi, uyu mugabo w’imyaka 41 wahoze ari umusirikare mu ngabo z’Ubufaransa yavuze ko nta mahitamo menshi yari afite, atari ugufata ubutegetsi kubera kwiyongera kwa ruswa, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu no gucunga nabi ubukungu bw’iki gihugu byaranze ubutegetsi bwa Perezida Condé w’imyaka 83.

Gufata ubutegetsi kwa Col Doumbouya gusobanuye ko ubu ari we mutegetsi wa kabiri muto mu myaka w’igihugu cyo muri Afurika. Col Assimi Goïta, uri ku butegetsi muri Mali kuva mu kwezi kwa gatanu nyuma yuko ahiritse ubutegetsi, ni we wenyine muto kuri we mu myaka, kuko yavutse mu mwaka wa 1983.

"Perezida ari kumwe na twe, ari ahantu hatekanye". Ni ko Col Doumbouya yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa nyuma yo kuyobora ihirikwa ry’ubutegetsi, ubwo videwo igaragaza Bwana Condé - utambaye ikintu ku birenge, ibifungo by’ishati bifunguye, isengeri igaragara ndetse atandaraje mu ntebe y’imisego - yahererekanywaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ku rundi ruhande, Col Doumbouya - wambaye ingofero itukura, amadarubindi arinda izuba n’imyambaro ya gisirikare - yagaragaye kuri televiziyo y’igihugu atangaza ko "kugira ubuzima bwa politiki bwa Guinea nk’ubw’umuntu umwe ku giti cye birangiye. Ntituzongera ukundi guha inshingano za politiki umugabo umwe, tuzaziha abaturage".

Perezida Condé aracyafunze, mu gihe umuryango w’abibumbye (ONU/UN), umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) ndetse n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) yose yamaganye aka gatsiko k’abasirikare kamuhiritse kakamusimbura ku butegetsi.

ECOWAS na AU byombi byahagaritse Guinea mu bihugu binyamuryango.

Ako gatsiko katangaje gahunda yo kwerekeza igihugu ku butegetsi bwa gisivile, ariko ntikasobanuye igihe inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) izamara.

Buri wese uzaba mu guverinoma y’inzibacyuho, harimo na Col Doumbouya, ntazemererwa kwiyamamaza mu matora azakurikiraho.

Kuva ku kutigaragaza akaba Perezida

Col Doumbouya, washakanye n’Umufaransakazi, ni uwo mu bwoko bw’aba Malinké, cyo kimwe na Perezida yahiritse, akaba akomoka mu karere ka Kankan mu burasirazuba bw’igihugu.

Kugeza ubwo yafataga ubutegetsi, yari umuntu udakunda kwigaragaza mu ruhame, umunyamakuru wa BBC muri Guinea Alhassan Sillah avuga ko yamubonye mu munsi mukuru rimwe gusa - mu myaka itatu ishize ubwo iki gihugu cyizihizaga isabukuru y’imyaka 60 yari ishize kibonye ubwigenge, cyigobotoye ubukoloni bw’Ubufaransa.

"Yari umugabo ugaragara cyane mu bandi kubera ibigango bye, igihagararo, no kuba ari igikara. Yayoboye akarasisi, aterera isaluti abakuru b’ibihugu n’imbaga y’abantu. Buri muntu wese yari arimo kumufotora, anamushimagiza - cyo kimwe n’ukuntu barimo kumushimagiza ubu", ni ko umunyamakuru wacu avuga, akomoza ku kuba ahanini muri Guinea barakiriye neza ihirikwa ry’ubutegetsi.

Hari bamwe bavuga ko Col Doumbouya ari umusirikare w’umuhanga mu kuyobora bagenzi be, mu gihe hari abandi bavuga ko ubushobozi bwe bushidikanywaho.

By’umwihariko, Col Doumbouya ari mu bategetsi 25 bo muri Guinea umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) umaze igihe ukangisha gufatira ibihano, ubashinja ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe mu myaka ya vuba aha ishize ku butegetsi bwa Perezida Condé.

Ariko nyuma yo guhirika ubutegetsi, yabwiye abaturage ba Guinea ko "tuzigira ku makosa yose twakoze no ku Banya-Guinea bose".

Col Doumbouya yanasubiyemo amagambo ya Jerry Rawlings - undi musirikare wari ufite impano yo kuyobokwa na bagenzi be wafashe ubutegetsi binyuze muri coup d’État muri Ghana mu 1979 - agira ati:

"Niba abaturage bahonyowe n’abategetsi babo, ni inshingano y’igisirikare guha abaturage ubwisanzure bwabo".

Yakoze igisirikare muri Afghanistan

Paul Melly, umusesenguzi kuri politiki yo muri Afurika y’uburengerazuba, avuga ko Col Doumbouya ari we wa vuba aha cyane mu basirikare benshi bafite amapeti yo hagati na hagati bayoboye ibikorwa by’ihirikwa ry’ubutegetsi muri ako karere, bizeza gukora amavugurura muri politiki.

Yongeraho ati: "Ariko ikimutandukanya na benshi bamubanjirije ni ubunararibonye bwo ku rwego mpuzamahanga, akaba ataritoreje gusa mu Bufaransa ahubwo mu by’ukuri yabaye umusirikare w’Ubufaransa ndetse anakora mu butumwa bwo kubungabunga amahoro cyangwa mu bikorwa by’ubutabazi by’amahanga mu bihugu bimwe birimo amakuba".

Mu myaka 15 amaze mu gisirikare, Col Doumbouya yakoze mu butumwa bwo muri Afghanistan, Côte d’Ivoire, Djibouti, Centrafrique ndetse no gucunga umutekano wa hafi muri Israel, Cyprus (Chypre), mu Bwongereza no muri Guinea.

Bivugwa ko "yasoje neza cyane" amahugurwa yihariye ku gucunga umutekano wa hafi mu ishuri ry’umutekano mpuzamahanga ryo muri Israel, ndetse no mu mahugurwa ya gisirikare y’intyoza (indobanure) muri Sénégal, Gabon no mu Bufaransa.

Nyuma yo kumara imyaka myinshi akorera mu mutwe w’ingabo z’Ubufaransa zigabwa mu mahanga, Col Doumbouya yasabwe na Bwana Condé kugaruka muri Guinea mu 2018 ngo ategeke umutwe wihariye w’igisirikare (Groupement des Forces Spéciales, GFS) uherutse gushyirwaho.

Icyo gihe yari afite icyicaro mu mujyi wa Forécariah, mu burengerazuba bwa Guinea, akora mu rwego rw’Ubufaransa rw’ubugenzuzi bw’igihugu (Direction de la Surveillance du Territoire, DST) n’iperereza.

Mu gutumizaho Col Doumbouya ngo ashyireho umutwe wihariye wa GFS, Bwana Condé ntiyarazi ko arimo kwihutisha amaherezo ye muri politiki.

Mamadou Aliou Barry, umusesenguzi kuri politiki ya Guinea, yabwiye igitangazamakuru RFI ati: "Ntekereza ko [Condé] yashakaga igikoresho cy’umutekano cyo gukoresha mu butumwa bwihariye bw’ikandamiza".

"Mu buryo bubabaje kuri we, ubwo yashakaga kugikoresha, ukuriye umutwe wihariye yaramuhindutse".

BBC