Print

Bizimana Djihad ntazakinira u Rwanda mu mikino 2 ya Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2021 Yasuwe: 831

Umukinnyi wo Hagati w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi,yanduye Covid-19 bituma ajya mu kato kazatuma adakinira u Rwanda mu mikino 2 ruzesurana na Uganda.

Bizimana Djihad yari mu bakinnyi 36 bahamagawe n’Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye, ni uko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.

Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k’iminsi iri hagati y’icumi na 15 kugira ngo abanze akire.

Bizimana kandi ntabwo ikipe ye ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze [K.M.S.K. Deinze] yamwifashishije mu mukino uyihuza na Racing White Daring de Molenbeek 47, izwi nka RWD Molenbeek kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira 2021.

Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n’uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.