Print

Byiringiro Lague yahishuye ibanga rikomeye ku rukundo rwe na Kelia besezeranye mu mategeko

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 October 2021 Yasuwe: 1143

Tariki ya 30 Nzeri 2021, ni bwo Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi duskesha iyi nkuru , avuga ko rukundo rwabo, yavuze ko bwa mbere amubona yamubonye ku mafoto yiha umukoro wo kumushaka.

Ati “nta muntu wampuje na we, nta n’ubwo twari duturanye, namubonye ku mafoto niha gahunda yo kumushaka.”

Bwa mbere ahura na we yasanze ari umukobwa utuje kandi mwiza nk’uko yamubonaga ku mafoto.

Ati “bwa mbere duhura twahuriye mu Mujyi kuri Camellia, nasanze uko namubonaga ku mafoto ariko ameze, yari atuje.”

Agaruka ku cyo yakundiye uyu mwari waraye wemeye kumanika akaboko akemera kubana na we akaramata, yagize ati “mu by’ukuri sinakubwira ngo namukundiye iki, ni kwa kundi ubona umuntu ukumva aragukuruye, ibye byose uba ubona ari byiza.”

Bitewe n’urukundo yamukunze, Byiringiro Lague avuga ko kuva 2017 bakundana nta na rimwe yigeze atekereza kuba yahagarika urukundo rwe na Kelia.

Ahamya ko kandi muri iyi myaka bamaranye nta kintu Kelia aramukorera kikamutungura ‘Surprise’ kuko ari umukobwa utabikunda kandi na Lague ntabikunda.

Ikintu Kelia yigeze kumukorera kikamubabaza Lague yavuze ko atari ibintu bikomeye ari ibisanzwe by’abantu bakundana.

Ati “ku bantu bakundana ntibyabura kurakazanya, ariko nta kintu navuga yankoreye kikambabaza uretse kuba yarakundaga kwivumbura nta kindi. Oya ntabwo yigeze ambwira ngo duhagarike urukundo rwacu.”

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko bazakora ubukwe tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Byiringiro Lague utarimo gukina kubera ikibazo yagize cy’igupfwa ryo hagati y’amaso ku mukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Kenya wabaye tariki ya 5 Nzeri, yinjiye muri APR FC mu ntangiriro za 2018, hari nyuma yo gukina igihe gito mu Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.