Print

Platini yasubiye muri Nigeria [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 October 2021 Yasuwe: 857

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Platini yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Nigeria.

Uyu muhanzi asubiye muri Nigeria nyuma y’iminsi mike cyane avuyeyo gusinya amasezerano na Sosiyete imufasha mu bya muzika ‘One Percent Managers’.

Byitezwe ko Platini azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA biteganyijwe ku wa 19-21 Ugushyingo 2021.

Ni ibihembo ariko kandi uyu muhanzi ahatanira mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’ aho indirimbo ye ‘Atansiyo’ ihanganye na Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga, Running to You ya Chike ft. Simi, Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

Indirimbo Shumuleta aheruka gukorera muri Nigeria