Print

Afurika y’Epfo: Undi meya yapfiriye mu mpanuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2021 Yasuwe: 462

Abaturage ba Africa y’Epfo bagaragaje akababaro nyuma y’uko umuyobozi w’umujyi apfiriye mu mpanuka, akaba uwa kabiri upfuye mu byumweru bitageze kuri bitatu.

Neo Shalk wari mayor w’agacek ka Naledi, ku cyumweru yaguye mumpanuka y’imodoka hanze y’umujyi wa Vryburg mu ntara ya North West.

Ikinyamakuru Sunday Times cyaho kivuga ko yari mu rugendo n’umugore we batashye bavuye gutabara abapfushije.

Umugore we yagize ibikomere, ariko bivugwa ko ubu yaba atarembye.

Ikigo cya North West Community Safety and Transport Management kivuga ko Bwana Neo Schalk yahoraga asaba abantu kwitwararika umutekano mu muhanda.

Sello Lehari wo muri icyo kigo yabwiye ikinyamakuru IOL News ati: "Mu bikorwa bihuriweho byo gushyira amategeko mu ngiro twakoze muri Vryburg, Mayor Schalk ntiyasibaga.

"Ubwe yaramanukaga agasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko yawo. Mbabajwe cyane n’urupfu rwe cyane cyane mu gihe yiteguraga amatora."

Tariki 18 z’ukwezi gushize, mayor w’umujyi wa Johannesburg, Jolidee Matongo, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka.

Bwana Matongo yari yabaye mayor mu kwezi kwari kwabanje nyuma y’uko uwo yasimbuye yishwe na Covid.

Africa y’Epfo ikomeje kugira umubare munini w’abicwa n’impanuka mu muhanda, raporo imwe ivuga abagera ku 13,000 mu 2018.

Abantu bamwe kuri internet bagaragaje impungenge bafite ku banyapolitiki iyo batwaye imodoka zabo mu mihanda.

Abandi bavuga ko "biteye ubwoba" uburyo ba mayor benshi bari gupfa.

BBC