Ikipe y’igihugu ya Uganda yageze mu Rwanda aho ifitanye umukino n’Amavubi Stars,w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022.
U Rwanda ruzakira Uganda mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E uzabera i Nyamirambo ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira, guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye gukina na Uganda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu mikino 34 imaze guhuza ibihugu byombi by’ibituranyi, kuva mu 1986, Uganda yatsinze 15, u Rwanda rutsinda 10.
Kuri ubu, u Rwanda ni urwa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa mu gihe Uganda ifite amanota abiri inganya na Kenya, inyuma ya Mali ifite ane ku mwanya wa mbere.
Abakinnyi Uganda yazanye i Kigali