Print

Abakire bakoreye ubukwe muri Afrika bwashowemo akayabo kadasanzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2021 Yasuwe: 1971

Umugabo witwa Joan Schnelzauer yakoze ubukwe bwiswe ubw’umwaka n’umukunzi we witwa Maria Solodar yashoyemo miliyoni 3 z’amapawundi bubera muri Zambia.

Ubu bukwe bwaranzwe n’imihango idasanzwe kandi ihenze yakozwe na banki za Zambezi, hafi ya Victoria Fall muri Zambiya.

Umugeni w’uyu mukire witwa Maria yari yatwaye ibintu bitandukanye birimo abatetsi, abaririmbyi ba pop ndetse n’abashyitsi benshi baturutse mu gihugu cye cy’Uburusiya.

Aba bageni bazanye muri Afurika amato n’indege bwite muri iyi minsi itanu y’ubukwe bwabo bwaranzwe no gusesagura amafaranga muri The Royal Livingstone Hotel.

Inzobere mu kwamamaza kuri interineti yashakanye na rwiyemezamirimo mpuzamahanga ukomoka muri Luxembourg, Joan, ufite imyaka 33.Divayi ndetse na bamwe mu bakozi babaherekeje baturutse mu Bufaransa.

Ikinyamakuru cyo mu Burusiya Komosmolskaya Pravda cyavuze ko ubukwe bw’aba bombi aribwo buhenze cyane muri uyu mwaka.