Print

Birababaje! Imbabura y’amakara yishe umubyeyi n’abana be Babiri icyarimwe

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 October 2021 Yasuwe: 1913

Uretse abo batatu bahitanywe n’iyo mbabura n’umugabo wo muri urwo rugo witwa Kulwa Kamili, na we yarokotse yari agiye guhitanwa n’iyo mbabura, kuko kubw’amahirwe, yahise ajyanwa kwa muganga ubu akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Geita , Wilson Shimo yahamije ayo makuru, avuga ko urwo rupfu rwabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 rishyira ku wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021, bibera mu Mudugudu wa Busanda muri ako Karere ka Geita.

Uwo muyobozi yavuze ko abana bapfanye na nyina ari babiri, umwe witwa Kamuli Kulwa ufite imyaka 5 na Jenipha Kulwa w’imyaka 3 y’amavuko.

Umuyobozi w’umudugudu wa Busanda wabereyemo ibyo byago witwa Victoria Mapunda yavuze ko uwo mubyeyi amaze guhisha ibyo kurya bya nijoro, yahise aterekaho ibishyimbo kugira ngo birareho, nyuma bajya kuryama.

Nyuma ngo bigeze mu ma saa sita z’ijoro nibwo umwe mu baturanyi, yumvise umwuka udasanzwe, asohoka hanze kugira ngo amenye aho urimo guturuka, kuko ngo yumvaga ari umwuka ufite impumuro idasanzwe.

Uwo muturanyi ngo yagerageje kubyutsa abo muri iyo nzu yaturukagamo uwo mwuka udasanzwe, ariko ntibakanguka, arakomanga ariko ntihagira uwumva ngo akingure, nyuma yiyemeza kujya gukomanga ku rugo rw’undi muturanyi, nyuma biyemeza kwica urugi, binjira mu nzu basanga abo bantu bari mu nzu ntawumva, yaba ababyeyi n’abana bose batakaje ubwenge, kandi no mu nzu ngo hari ubushyuhe bukabije.

Yagize ati “Abo baturanyi bahise, babihutana kwa muganga, ariko bagezeyo umubyeyi n’abana be babiri bahita bapfa, naho Papa wabo we yakomeje kwitabwaho n’abaganga, ubu akaba ameze neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Geita yasabye abaturage kwirinda no kureka ingeso yo kujya binjiza imbabura mu nzu mu gihe bagiye kuryama, kuko biteza impanuka, ikindi yibukije ngo ni uko abantu bakwiye kwitwararika, ibijyanye n’ubwiherero cyane cyane mu gihe cy’imvura kigiye gutangira, abantu bakagenzura ko ubwiherero bwabo bukomeye.

Yagize ati “Ubu tugiye kwinjira mu bihe by’imvura, dufate ingamba, ubwiherero bube bukomeye, dupfundikire ibyobo by’amazi, abajya kwambuka imigezi babanze kwitonda”.