Print

Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko hashize iminsi 15 atarabona inyandiko imukatira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2021 Yasuwe: 1079

Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko atarashyikirizwa kopi y’inyandiko y’urukiko yo gukatirwa kwe, nyuma y’iminsi 15 ishize urubanza rusomwe.

Bwana Rusesabagina, w’imyaka 67, ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze mu bandi 20.

Umunyamategeko ukorera mu Rwanda yabwiye BBC ko "ubundi bagombye gusoma urubanza n’iyo kopi ihari", ariko ko wenda haramutse habayeho ikibazo cy’imyandikire gisaba kugira ibibanza kunozwa "bitakagombye kurenza iminsi itanu" uwakatiwe atarahabwa iyo nyandiko.

Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda nta cyo arasubiza nyuma yo kubisabwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Rusesabagina yari yarikuye mu rubanza mu kwezi kwa gatatu avuga ko "nta butabera ntegereje".

Kwivana mu rubanza ntibibuza uwaburanishijwe adahari kubona iyo nyandiko y’isomerwa rye, "kuko urubanza rusomwa mu ruhame kandi ruba ari urubanza rwe", nkuko uwo munyamategeko utifuje gutangazwa yabibwiye BBC.

Mu nyandiko igenewe abanyamakuru yasohowe na Kitty Kurth uvugira umuryango Rusesabagina yashinze, avuga ko "ubwo abunganizi be bamubwiraga umwanzuro w’urubanza hashize iminsi urubanza rurangiye, atatunguwe".

Madamu Kurth ati: "Birababaje kuba leta y’u Rwanda ikomeje kwima umwanzuro w’urubanza umugabo ivuga ko yahamije ibyaha mu rubanza ’rutabera’".

Rusesabagina afite iminsi 30 yo kuba yajuririra igihano yakatiwe, nk’uko amategeko abiteganya. Madamu Kurth avuga ko kuba atarabona iriya nyandiko bituma adashobora guha amabwiriza abunganizi be "ku bijyanye n’ubujurire ubwo ari bwo bwose".

Amategeko avuga iki?

BBC yabonye kopi y’inyandiko igaragaza ibiteganywa mu miburanishirize y’imanza mpanabyaha mu Rwanda.

Ingingo ya 142 iteganya ko "Urubanza rwaciwe uregwa adahari arumenyeshwa mu buryo bumwe n’ubw’ihamagara".

Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ’Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.

BBC