Print

Umukinnyi ukomeye muri Premier League yafungiwe mu kabyiniro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2021 Yasuwe: 1293

Umukinnyi wa Brighton&Hove Albion witwa Yves Bissouma yambitswe amapingu n’abapolisi maze asohorwa mu kabyiniro nijoro mu rukerera rwo ku munsi w’ejo.

Uyu mukinnyi ukina hagati wa Brighton w’imyaka 25, yamaze umunsi afunzwe nyuma yo gufatirwa muri ako kabyiniro akekwaho guhohotera bishingiye ku gitsina mu kabyiniro.

Abantu benshi batunguwe no kubona umukinnyi wo muri Premier League,Yves Bissouma asohowe mu kabyiniro yambitswe amapingu n’abapolisi.

Bissouma wifujwe n’amakipe menshi akomeye arimo Liverpool, Manchester United na Arsenal mu mpeshyi ishize,yari yagiye mu kirori hamwe n’inshuti ye ariko mu rukerera rwo ku munsi w’ejo,abapolisi barahamagawe baza kumuta muri yombi.

Bissouma, ushobora kugurwaamafaranga menshi mu isoko ryo muri Mutarama,yafunzwe n’abapolisi mu gace kazwi cyane ka The Arch nyuma yo gutabwa muri yombi murukerera rwo ku munsi w’ejo.

Uwahaye amakuru The Sun yagize ati: “Aka kabyiniro kari kuzuye - ryari ijoro ryihariye ry’abanyeshuri,n’abantu bashya mu mujyi.

Abantu batunguwe no kubona Bissouma muri aka kabari - niwe mukinnyi mwiza wa Brighton muri iki gihe, ku buryo byanze bikunze yari ahanzwe amaso.

Batunguwe kurushaho ubwo babonaga asohowe mu kabyiniro yambaye amapingu."

Amakuru avugako Bissouma yari kumwe n’umugabo w’imyaka 40 ndetse banafunganwe gusa ntihavuzwe icyatumye uyu mukinnyi afungwa.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yahururijwe ari muri aka kabyiniro aho bikekwa ko ashobora kuba yari ari gusindira abantu.

Amakuru avuga ko aba bombi biriwe muri Kasho ku munsi w’ejo nyuma yo kwitwara nabi muri ako kabyiniro.

Bissouma uhembwa ibihumbi 45,000 by’amapawundi ku cyumweru,niwe mukinnyi ngenderwaho muri Brighton ndetse yafashije iyi kipe kuba iri ku mwanya wa 6 ubu aho irushwa amanota 2 gusa n’ikipe ya mbere.

Umuvugizi wa Brighton yagize ati "Brighton & Hove Albion izi ko umwe mu bakinnyi bayo ari gufasha abapolisi gukora iperereza ku cyaha akekwaho.

"Iki kibazo kigomba gukurikiranwa mu mategeko bityo iyi kipe ikaba idashobora kugira icyo itangaza muri iki gihe."


Bissouma yatawe muri yombi ari mu kabyiniro