Print

Meddy ,The Ben na Knowless bari guhatanira igihembo gikomeye kizatagirwa muri America

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 October 2021 Yasuwe: 439

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani biri guhatanirwa n’Abanyarwanda batatu.

Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agahatana n’abarimo; Nadia Mukami wo muri Kenya, Vinka wo muri Uganda, Nandy wo muri Tanzania,Tanasha Donna wo muri Kenya, Sheebah Karungi wo muri Uganda, Zuchu wo muri Tanzania na Nikita Kering wo muri Kenya.

The Ben na Meddy bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo; Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown wo muri Kenya,Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Ali Kiba wo muri Tanzania, Khaligraph Jones wo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopie.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 4 Ugushyingo 2021, abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n’umwe uregukanamo na kimwe.