Print

Nyina wa Kylian Mbappe yateje urujijo ku hazaza h’umuhungu we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2021 Yasuwe: 1467

Nyina wa Kylian Mbappe yatangaje ko uyu muhungu we yiteguye kugirana ibiganiro na Paris Saint-Germain kugira ngo ayisinyire amasezerano mashya nubwo agifite inzozi zo kwerekeza muri Real Madrid.

Kuri ubu,uyu rutahizamu yateranyije aya makipe 2 y’ibigugu amwifuza cyane ndetse abayobozi batangiye guterana amagambo mu binyamakuru bashinjanya agasuzuguro.

Nubwo umuhungu we yifuza kwerekeza I Bernabeu , mama wa Mbappe yavuze ko ashobora kuguma i Paris nyuma.

Fayza Lamari yabwiye Le Parisien ati: "Ubu turi kuvugana na PSG (ku byerekeye kongera amasezerano) kandi ibintu biragenda neza.

“Ndetse navuganye na Leonardo [ku wa mbere]. Tuzumvikana? Ikintu kimwe cy’ukuri, azatanga byose kugeza ku munsi wa nyuma kugira ngo atware igikombe cya Champions League. ”

Uyu musore w’imyaka 22 uri gukina umwaka wa nyuma w’amasezerano afitanye na PSG, aherutse kwiyemerera ko arota gukinira Real Madrid ndetse yasabye PSG kumurekura muri Nyakanga irabyanga.

Iki gihangange muri LaLiga cyifuje gusinyisha Umufaransa Mbappe ndetse gishora amafaranga menshi ariko PSG yabaye ibamba.Perezida wa Real Madrid,Florentino Perez yavuze ko mu kwezi kwa mbere aribwo bazamenya amakuru ya Mbappe kuko biteguye kubaha imbanzirizamasezerano.

Ibyo byateje umujinya abo kuri Parc des Princes hamwe n’umuyobozi wa siporo wa PSG, Leonardo washinje Real agasuzuguro.

PSG yaguze kizigenza Leo Messi muri iyi mpeshyi imukuye muri FC Barcelona mu rwego rwo kongera imbaraga muri Champions League.

Ariko Mbappe yumvikanye avuga ko kuza k’uyu munya Argentine ntacyo kwahinduye ku cyifuzo cye cyo kujya i Madrid.