Print

Jado Castar agiye kugezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2021 Yasuwe: 1458

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’, azagezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021.

Uyu mugabo ufite ubunararibonye mu mukino wa Volleyball, agiye gutangira kwiregura ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar yatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2021 aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

Ibi byaha byaje nyuma y’aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

abo bakinnyi barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka,ariko ibyangombwa byabo byabaye ikibazo bituma u Rwanda rusezererwa mu gikombe cya Afurika.


Comments

Dondubwonko 8 October 2021

Abakinishije Dad birori harya bo byagenze gute?