Print

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#48: Byinshi kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko y’Abadepite agahunga ashinjwa kuba mu ngabo z’Umwami Kigeli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2021 Yasuwe: 1355

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#48 kiragaruka kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko Ishinga amategeko,umutwe w’Abadepite akaza kunyura Uganda ahunga nyuma yo gushinjwa kuba mu ngabo z’Umwami Kigeli!

Dr. SEBARENZI byarashobokaga ko yaba na Perezida asimbuye Pasteur Bizimungu weguye muri Werurwe 2000 ariko muri Mutarama uyu munya-Kibuye wari mu ishyaka PL Abadepite bagenzi be bamushinje imikorere mibi!

Maj. Rose KABUYE na Dr. Rose MUKANKOMEJE bo mu makosa bamushinjaga banageretseho ngo umwanda wari mu bwiherero bw’Inteko! Kurikira ikiganiro umenye birambuye uko Politiki yari ihagaze icyo gihe.

Dr.Sebarenzi wahoze ari umukuru w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu mwaka wa 1997 kugeza muri 2000,ubu yigisha kuri kaminuza muri Amerika.

Dr SEBARENZI Joseph wayoboye Inteko hakabura gato ngo abe na Perezida! Byagenze gute? INTUMWA EP#48