Print

Umukecuru n’umusaza bakundanye bacyigana muri kaminuza bahuye nyuma y’imyaka 42 bahita bibanira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2021 Yasuwe: 1337

Jeannie Gustavson na Steve Watts bahuye nk’abanyeshuri muri kaminuza ya Loyola i Chicago ubwo uyu mugore yari afite imyaka 18, mu gihe uyu mugabo yari mukuru kuko we yari afite imyaka 21 bidatinze batangira gukundana rwihishwa.

Icyakora, aba bombi bagowe n’urukundo rwabo kuko umugabo yari umwirabura,umugore ari umuzungu byatumye umuryango w’uyu mukobwa witambika urukundo rwabo kuko ntiwemeraga gukundana hagati y’abantu badahuje ibara ry’uruhu.Aba bombi bamaze imyaka irindwi bakundana rwihishwa.

Nubwo amaherezo batandukanye,aba bombi bahuye hashize imyaka mirongo ine n’ibiri gusa ngo Jeannie, ubu ufite imyaka 68, yahoraga yicuza icyemezo cyo guhagarika umubano we na Steve ndetse ngo ntabwo yigeze amwibagirwa i

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo batandukanye, Jeannie yakomeje kwizera ko bagikundana kandi ntiyibeshye kuko baherutse guhura mu buryo bw’igitangaza avumbura ko na Steve ariko yiyumvaga

Aganira n’amakuru ya KWG,Jeannie yagize ati: ’Namukunze cyane tukiri bato kandi nari nzi ko ankunda. Ariko kugeza igihe ibyo byose byabereye, sinari nzi uburyo ankunda. Mu byukuri sinari mbizi."

Jeannie avuga ko yibuka uburyo umukunzi we wo muri kaminuza Steve, ubu ufite imyaka 71, yari muremure kandi ’mwiza, ufite ubwenge buhebuje,igikundiro ndetse amwenyura bikarangaza benshi.

Icyakora, nk’umugabo n’umugore badahuje uruhu, mu myaka ya za 70, yasobanuye ko ibihe byari bibi cyane kandi umuryango we ’utumva cyangwa ngo wihanganire’ umubano wabo.

Jeannie yagize ati: ’Nababajwe cyane kandi natangajwe cyane n’ibyo umuryango wanjye wakoze nibyo wavugaga.’ ’Twahisemo guhisha umubano wacu,tuwugira ibanga.’

Jeannie yarangije mu 1975 aba umuforomo maze Steve yiga impamyabumenyi ihanitse mu burezi aba umwarimu w’Ikidage.

Ariko, nyuma y’imyaka hafi umunani bari kumwe, Jeannie yahagaritse umubano wabo kuri terefone kubera ibibazo by’akazi, intera yari hagati yabo ndetse no kudahuza kuri gahunda zabo.Uyu mugore avuga ko yicujije icyemezo yafashe ubuzima bwe bwose.

Aganira n’ikinyamakuru KWG, yagize ati: ’Nicujije ibyo nakoze nkimara kubikora,ako kanya. Ndashaka kuvuga ko nari mbizi ko ntagombaga guhagarika umubano wacu nkuko nabigenje ariko icyo gihe sinari nzi ikindi nakora. ’

Aba bahoze bakundana muri kaminuza ntibigeze bongera kuvugana cyangwa ngo babonane,byatumye Jeannie ashyingiranwa n’undi mugabo, nyuma baratandukana, ariko akavuga ko uko imyaka yagiye ihita atigeze yibagirwa Steve.

Mu mpera z’umwaka ushize, Jeannie yatangiye kumushakisha kuri interineti, ashaka kumusaba amahirwe ya kabiri cyangwa gusaba imbabazi ko yatandukanye na we.

Yanditse vuba aha ati: ’Nyuma y’imyaka mirongo ine n’ibiri, ikiruhuko cy’izabukuru, ufite mudasobwa kandi nta kindi uretse igihe mu biganza byawe, nshobora kumubona? Nshobora gusaba imbabazi? Turashobora kuba inshuti? ’

Imbaraga Jeannie yakoresheje mu gushaka Steve zabaye imfabusa mumezi arindwi, kugeza ubwo abonanye na mwishywa we wamubwiye ko Steve yari mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru i Chicago akamuha aderesi.

Jeannie yamwandikiye inshuro ebyiri ariko ntiyamusubiza, amaherezo ajya kumushaka mu kigo cyita ku barwayi muri iyi mpeshyi afite ifoto yabo basoza amasomo.

Yibutse uko bongeye guhura, Jeannie yagize ati: ’Umunota yinjiye mu cyumba cyo gusura maze akavuga izina ryiza yampagaraga, imyaka mirongo ine n’ibiri yahise igenda.

Njye nawe twahise dusubiramu myaka 18 na 21. Twararize, turaseka, turafatana. Kandi igitangaje cyane twabonye ko tukiri mu rukundo. ’

Steve yari amaze imyaka 15 yibasiwe n’indwara ya Stroke inshuro ebyiri, bituma acika intege kandi Jeannie niwe wari umusuye bwa mbere mu myaka icumi.

Ati "Icyo gihe nabonye ko akinkunda, kandi ko bigiye kuba iby’iteka ryose. Nari mbizi gusa."

Abifashijwemo na GoFundMe,no gukoresha amafaranga yari yarazigamye, Jeannie yashoboye kuvana Steve mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru,amuzana iwe i Portland, Oregan, aho ubu ari we umwitaho.

Nubwo Steve bimugora kuvuga, aracyashobora gusetsa Jeannie kandi bababariranye kera kandi bongeye kubyutsa urukundo rwabo rwari rwatakaye.



Jeannie na Steve batandukanyijwe n’ivanguraruhu bahuye nyuma y’imyaka 42 bahita bibanira