Print

Inteko ya EU yamaganye yasabye ko Rusesabagina ahita arekurwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2021 Yasuwe: 1710

Rusesabagina yahamwe n’ibyaha by’iterabwoba aho urukiko rukuru mu Rwanda rwamukatiwe gufungwa imyaka 25.

Abayobozi b’u Rwanda kenshi bagiye banenga ibivugwa n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ku kibazo cya Rusesabagina, bavuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.

Uru rubanza rwe rwarakurikiranywe ku isi kuko azwi kubera film ya Hotel Rwanda ishingiye ku nkuru itavugwaho rumwe ko yarokoye Abatutsi bahigwaga muri jenoside.

Mu mwanzuro, utari itegeko ryo gukurikiza, wemejwe n’abadepite 660 kuri babiri bawanze na 18 bifashe, inteko ishinga amategeko y’Uburayi "yamaganye ishimitse" urubanza yaciriwe, ivuga ko ari "urugero rwo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda."

Rusesabagina yahamwe n’ibyaha bishingiye ku bitero bitandukanye byiciwemo abantu icyenda n’abandi bagakomereka byakozwe n’inyeshyamba za FLN z’impuzamashyaka MRCD yari umukuru wungirije.

Yafashe umwanzuro wo kwivana mu rubanza mu mizi ubwo rwari rugitangira avuga ko "nta butabera yiteze mu rukiko" rwariho rumuburanisha.

Umudepite w’Ububiligi muri iyo nteko, Kathleen Van Brempt, yagize ati: "Paul Rusesabagina ni umuturage w’Uburayi kandi ni inshingano zacu kurengera uburenganzira bw’ibanze. Uburenganzira bwahonyowe n’abategetsi mu Rwanda."

Asubiza ku byavuzwe na Madamu Kathleen, Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yanditse kuri Twitter ko "…Bitari mu buryo kuba abagizweho ingaruka [n’ibitero bya FLN] badafite umwanya mu byo uvuga n’ibyo wemera."

Umwanzuro w’iyo nteko ishinga amategeko ya EU usaba "kurekurwa nta yandi mananiza kwa Bwana Rusesabagina ku mpamvu z’ubumuntu".

Isaba kandi abahagarariye EU mu Rwanda hamwe na ambasade z’Ibihugu by’Uburayi "kugeza cyane ubu busabe" ku bategetsi mu Rwanda.

Mu kiganiro na France24 mu kwezi kwa gatanu i Paris, Perezida Paul Kagame yanenze ko hari amahanga asaba urubanza rw’intabera kuri Rusesabagina.

Yagize ati: "Ni nkaho ikintu cy’ubutabera mu Rwanda cyangwa muri Africa kigomba kuba gihagarikiwe n’Uburayi, Amerika cyangwa ahandi, hoya."

Umuryango washinzwe na Rusesabagina wasohoye itangazo rivuga ko umwanzuro wa EU ari "ijambo rikomeye cyane ku kibazo cya Paul".

BBC