Print

Miss Mukangwije Rosine yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 October 2021 Yasuwe: 1612

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ukwakira nibwo Mukangwije Rosine n’umukunzi we Chris basezeranye Imbere y’amategeko.

Mukangwije w’imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n’abayobozi b’irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamuregaga.

Icyakora yanze kuritanga ndetse n’ubu aracyarifite kuko ntawo kumusimbura uratorwa.

Uyu mukobwa kandi yitabiriye Miss Rwanda 2020, ariko ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe. Mu 2019 Mukangwije Rosine yari yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyezamu w’Ikipe wa AS Kigali, Ntwali Fiacre, ariko iby’urukundo rwabo ntawe uzi uko byarangiye.