Print

Perezida wa FC Barcelona yahishuye ikintu gitangaje yari yiteze kuri Messi aramutenguha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2021 Yasuwe: 1665

Amasezerano ya Messi i Camp Nou yarangiye mu mpera za Kamena uyu mwaka, ariko ibiganiro byarakomeje ndetse bigera n’aho uyu wahoze ari kapiteni wa Barcelona yemeza ko azaguma muri iyi kipe, nubwo nyuma byarangiye batumvikanye.

Mu kiganiro yagiranye na RAC1, Laporta yagize ati: "Ndamukunda cyane ku buryo ntashobora kumurakarira.Ariko hari igihe ubona ko ibintu bidashobora kubaho nyuma hakabaho agahinda ku mpande zombi.

"Hari icyifuzo cye cyo kuguma mu ikipe, ariko igitutu kimubana kinshi kubera ibyo andi makipe yamuhaga. Yari azi ko azajya muri PSG aramutse adashoboye kuguma muri Barcelona.

"Azahora ari umukinnyi mwiza cyane mu mateka ya Barcelona kandi ndashaka ko bikomeza. Byose byerekana ko yari yaravuganye na PSG mbere yo kuva muri Barcelona. Twari tuzi ko yahawe amasezerano akomeye.

"Ku bijyanye no gufata icyemezo, natekereje ko ngiye gukorera ikintu cyiza FC Barcelona. Nizeraga ko hazabaho impinduka kandi ko azemera gukinira ubuntu, ariko ntidukwiriye kwitega ko umukinnyi wo ku rwego rwe yakora ibyo.

"Dufitanye umubano mwiza cyane. Nari nzi ko nituramuka twongeye kubona amafaranga tuzamwishyura, ariko ntitwashoboye gutanga ibyifuzo byacu tuzi ibyo Paris yamuhaye."

Perezida Laporta yavuze ko Ronald Koeman azakomeza gutoza iyi kipe ndetse ko bamushyigikiye nubwo ngo afite ikibazo cy’abakinnyi be bavunitse.