Print

Rayon Sports yakubitiwe i Huye mu gihe APR FC yanyagiye Kiyovu Sports yaguze Okwi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2021 Yasuwe: 3065

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe i Huye mu mukino wa gicuti wayihuje na Mukura VS 1-0 cyatsinzwe na Djibrine Aboubacar.

Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC ariko nyuma igatsinda AS Kigali,yatsinzwe na Mukura VS mu mukino wa Gicuti wabaye kuri uyu wa gatanu.

APR FC i Shyorongi yo yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 byatsinzwe na Nizeyimana Djuma, Mugunga Yves, Kwitonda Alain na Nshuti Innocent mu gihe Kiyovu Sports yo yatsindiwe na Bigirimana Abeddy na Mugenzi Bienvenu.

Uretse iyi mikino yabaye uyu munsi,amakuru aravuga ko Kiyovu Sports yasinyishe kapiteni wa Uganda Cranes,wanakiniye ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Emmanuel Okwi.

Rutahizamu Okwi yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Kiyovu Sports iyobowe na Mvukiyehe Juvenal.

Inkuru yo gusinya kwa Okwi muri Kiyovu Sports yamenyekanye uyu munsi ku gicamunsi nubwo hari amakuru yavugaga ko Rayon Sports yaba yapapuye uyu mukinnyi.

Kiyovu Sports yaherukaga gutangaza ko yasinyishije umunye-Congo PINOKI VUVU Patsheli amasezerano y’imyaka itatu, akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kiyovu yasinyishije abarimo myugariro Ndayishimiye Thierry wasinye amasezerano y’imyaka 2 avuye mu ikipe ya Marine FC, Benedata Janvier ndetse na Nkinzingabo Fiston basinye amasezerano y’imyaka ibiri bavuye mu ikipe ya AS Kigali na Niyonkuru Ramadhan wasinye imyaka ibiri avuye muri Mukura VS.

Kiyovu Sports kandi nyuma yo gutandukana n’umutoza Etienne Ndayiragije, yasinyishije umutoza Haringingo Francis ukomoka i Burundi, akungirizwa na Rwaka Claude, ikaba iherutse no gusinyisha Niyonkuru Vladimir nk’umutoza w’abanyezamu.