Print

Kwizera Olivier yashyize hanze ifoto rikumwe n’umuzungukazi ivugisha benshi[Ifoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 October 2021 Yasuwe: 7417

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Royon Sports Kwizera Olivier yateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa mwiza w’umuzungu benshi batangira gukeka ko ari umukunzi we mushya.

Ubusanzwe Kwizera Olivier nta mukunzi afite uzwi, n’ubwo mu minsi ishize hari amakuru atandukanye yavugwaga ko ashobora kuba ari mu rukundo na Miss Umutoniwase Nadia wa menyekanye cyane muri Filime y’uruhererekane yitwa “UMUTURANYI”

Kwizera yanavuzwe mu rukundo na Kayesu Sharon ukwi ku izina rya SHazzy wamenyekanye cyane mu ifungwa ry’abahanzi babiri Davis D na Kevin Kade.

Kwizera asobanura Shazzy wanamwirukanishije mu mwiherero w’Amavuvi mu iganiro yagiranye na The Choice Live yavuze ko ari inshuti ye isazwe

Yagize ati ”Ni inshuti yanjye bisanzwe ,yansabye ko tuganira kuri chat bisanzwe hanyuma abashuti be baramubwira muri Comment bati “uziko Olivier afite indi mpano yo kuririmba ,wamubwiye akaturirimbira indirimbo eshanu akunda , ni muri ubwo buryo byagenze.. numva n’umuziki cyane ,narabibakoreye ariko ntabwo bwari uburyo bwo guteretana”.

Kwizera yakomeje avuga ko kuba yararirimbiye Shazzy atari ikosa ryari gutuma yirukanwa ndetse ko kuba uyu mukobwa yarafungishiije abarimo Davis D atari uko atera umwaku ndetse ko adakwiye kuba igicibwa muri sosiyete.

Kuva ejo hashize ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye hiriwe hacicikana ifoto ya Kwizera Olivier yari yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa w’umuzungukazi bivugwa ko bamaze igihe bari mumunyenga w’urukundo nyuma y’abakobwa babiri bavugako bakundanyeho.