Print

Miss Nishimwe Naomie yasobanuye impamvu y’ubutumwa yahaye RIB

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 October 2021 Yasuwe: 3304

Mukiganiro Miss Naomie Nishimwe yahaye Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko hari umwana w’umukobwa wamwiyambaje ngo amukorere ubuvugizi.

Yagize ati “Ni umukobwa wanyiyambaje, afite ikibazo gikeneye ubuvugizi, rero niyo mpamvu nabigenje kuriya buri rwego naruhaye amakuru kandi natangiye kumenya ko bari gukurikirana ikibazo cye.”

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko nta kibazo cyihariye yahuye na cyo ahubwo ko bwari ubuvugizi yakoreraga uwamwiyambaje.

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gukoresha ubu buryo kuko yabonaga kujya ku cyicaro cya buri rwego yari akeneye biri bumutinze cyane ko atari ari hafi.

Kwandikira izi nzego byakuruye amagambo ku mbuga nkoranyambaga, abarimo Miss Jolly Mutesi babaza Miss Nishimwe niba hari ikibazo yaba yahuye na cyo.

Miss Nishimwe Naomie ni umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, akaba umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa uretse ikamba rya Miss Rwanda yegukanye, asanzwe azwi cyane mu itsinda ry’abavandimwe be rya Mackenzies rikunzwe cyane kuri Instagram.