Print

Umukobwa yari apfuye azira kujya kongeresha ikibuno ku muganga wa magendu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2021 Yasuwe: 2556

Umuntu wiyitaga umuganga muri farumasi imwe yo mu gihugu cya Senegal yatawe muri yombi azira gucuruza imiti itemewe nyuma yo gutera inshinge umukobwa amubwira ko ashobora kumwongerera ikibuno bikarangira arembye.

Muri iki gihugu cya Senegal,abantu bakora ubucuruzi bwo kongerera ubunini ibibuno by’abakobwa ngo barogeye,kuko mu minsi ishize hatawe muri yombi umunyaCote d’Ivoire, Alexia Kanté.

Umuganga watawe muri yombi bivuga ko yitwa Abdoul Wahab Diop.Yatawe muri yombi nyuma yo gutera inshinge umukobwa ku kibuno ashaka kucyongera,birangira imiti yatewe imugizeho ingaruka hafi no kumuhitana.

Uyu mukobwa washakaga kongeresha ikibuno yasabye "uyu muganga wo muri farumasi"kumwongerera ikibuno, acibwa akayabo k’ibihumbi 500.000 by’ama CFA. Nyuma yo kumvikana, impande zombi zemeranije gukorana kuri 400.000 CFA.

Nyuma yo guterwa inshinge, uyu mukobwa ukiri muto yararwaye araremba agera hagati y’ubuzima n’urupfu. Yahisemo gutanga ikirego kuri Polisi yo mu mujyi w’iwabo,ushinjwa ahita atabwa muri yombi.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mufarumasiye wakoraga magendu yakoze ibizamini byinshi mu ishami ry’ubuvuzi rya kaminuza ya Cheikh Anta Diop.

Ibi ngo byari bihagije kuri we gufungura "ivuriro" muri Ouakam aho yatangaga imiti itemewe ndetse ngo yari afite kashe mpimbano kandi yemezaga ko "avura" indwara zose.