Print

Perezida wa Taiwan yavuze ko biteguye guhangana n’Ubushinwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2021 Yasuwe: 1318

Perezida Tsai Ing-wen avuga ko Taiwan itazagamburuzwa n’igitutu iri kotswa n’Ubushinwa kandi ko izakomeza uburyo bwayo bw’imibereho yo muri demokarasi, mu gihe ubushyamirane bushingiye kuri iki kirwa (izinga mu Kirundi) bukomeje.

Madamu Tsai yagize ati: "Uko turushaho kugira ibyo tugeraho, ni ko turushaho kotswa igitutu n’Ubushinwa".

Ijambo rye kuri uyu munsi Taiwan yizihizaho umunsi w’igihugu, arivuze hashize umunsi Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping asezeranyije "kugeza ku kongera kwihuza" na Taiwan.

Taiwan yifata nka leta yigenga, mu gihe Ubushinwa buyifata nk’intara yabwo yabwikuyeho.

Ubushinwa ntibwigeze bukuraho ko inzira y’ingufu ishobora gukoreshwa mu kugera kuri uko kwihuza.

Mu minsi ya vuba aha ishize, Ubushinwa bwohereje indege za gisirikare hafi 150, za mbere nyinshi kugeza ubu, mu karere k’ubwirinzi bwo mu kirere ka Taiwan. Abasesenguzi bamwe bavuze ko izo ngendo z’indege zishobora kubonwa nko kuburira Perezida wa Taiwan.

Madamu Tsai yavuze ko Taiwan "ihagaze ku murongo wa mbere w’ubwirinzi bwa demokarasi". Iki kirwa ntigishobora guhatirwa gufata "inzira Ubushinwa bwadushyiriyeho", yavuze ko idatanga ubwisanzure, demokarasi cyangwa ubwigenge.

Yavuze ko ingendo z’indege za gisirikare z’Ubushinwa mu kirere cya Taiwan zagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu no mutekano w’ingendo z’indege, avuga ko uko ibintu bimeze ubu ari "urusobe [ingutu] kurushaho kandi byahindagurika kurusha mu kindi gihe icyo ari cyo cyose mu myaka 72 ishize".

Yavuze ko Taiwan "itazakora ihutiyeho", ariko ko izongerera ingufu ubwirinzi bwayo.

Yasubiyemo ubusabe bwe bwo kuganira n’abategetsi b’Ubushinwa bakaganira nk’abategetsi bangana, igitekerezo kugeza ubu Ubushinwa - bumwita "uwitandukanyije" na bwo - bwanze.

Madamu Tsai yongeye gutorwa ku bwiganze bw’amajwi mu mwaka ushize asezeranya guhangana n’Ubushinwa. Ijambo rye ryakurikiwe n’umwiyereko w’indege z’intambara za Taiwan.

Ubushinwa na Taiwan: Iby’ibanze

Kuki Ubushinwa na Taiwan bifitanye umubano mubi? Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa.

Taiwan itegetswe gute? Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n’abasirikare hafi 300,000.

Ni nde wemera Taiwan? Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

BBC