Print

Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kibera ikintu yakoze ngo umubiri we urusheho kumera neza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2021 Yasuwe: 2754

Ibitego bitatu uyu mukinnyi w’imyaka 36 aheruka gutsinda mu mikino itatu ya mbere yakinnye muri Premier League byatumye muri iki cyumweru ahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza mu kwezi kwa Nzeri muri shampiyona ya Premier League.

Ronaldo nta kimenyetso agaragaza cyo gusubira inyuma kandi kwitwara neza hanze y’ikibuga byagize uruhare runini mu mibare ye itangaje afite mu mupira w’amaguru.

Nk’uko ikinyamakuru The sun kibitangaza,uyu mukinnyi ukomeye wo muri Portugal yimuye icyumba cye cya barafu yaguze amapawundi 50.000 cyabaga i Turin, mu Butaliyani mu nzu yakodeshaga.

Iki cyumba cya Barafu Ronaldo yazanye gifasha gusubiza ubuyanja no kuvura ingingo z’umuntu, kandi gishobora kugera ku bukonje bwa -200C.

Iki cyumba cya Barafu gifasha gutuma umubiri w’umukinnyi umera neza ndetse ngo umuntu ategetswe kumara iminota itanu gusa akirimo bitaba ibyo akagira ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Ubusanzwe Ronaldo amara iminota itatu gusa muri iki cyumba cy’ubukonje bwa -160C.

Ubu buvuzi butuma amaraso atembera neza kandi bikanoza ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse no kugabanya umunaniro no gufasha ibikomere gukira vuba.

Ronaldo yatangiye gukoresha ibi bikoresho mu mwaka wa 2013 ubwo yari muri Real Madrid kandi ikinyamakuru The Sun cyongeraho ko gutunga iki cyumba ari kimwe mu ’byo yashyize imbere’ kuko azi imbaraga ruhago isaba.