Print

Abanyeshuri bakubiswe inkoni nyinshi bazira kwitabira isabukuru ya mugenzi wabo bakanwa inzoga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2021 Yasuwe: 1971

Abanyeshuri b’abayisilamu bakubiswe cyane bitegetswe n’abarimu babo kubera ko bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’inshuti yabo y’umukiristo bakananywa inzoga.

Video yaciye ibintu hose,yerekana abanyeshuri b’abayisilamu bo mu ishuri ryisumbuye rya Madrasa muri Leta ya Kwara, muri Nijeriya bakubitwa bikomeye bazira kuba baranyweye inzoga mu birori byo kwizihiza isabukuru y’inshuti yabo.

Inyigisho z’icyarabu aba banyeshuri bazi neza cyane, zivuga ko batemerewe kunywa inzoga cyangwa kujya mu birori aho abatizera bateranira bagamije kwishimisha.

Muri iyo videwo, abanyeshuri bakubiswe nta mbabazi n’abanyeshuri bagenzi babo bakuze ku ishuri, babitegetswe n’abarimu babo nk’igihano.

Nk’uko imbuga nkoranyambaga zibitangaza, abo banyeshuri bakorewe ubugome nyuma yo kujya kwizihiza isabukuru y’inshuti.

Abarimu bararakaye nyuma yo kubona amashusho y’iyi sabukuru yerekana abanyeshuri banywa inzoga, bityo basaba abanyeshuri babakuriye kubakubita bakabanoza.

Icyakora, abanyeshuri bashinjwaga bavuze ko banyoyeYawurute [yoghurt] gusa, ariko abarimu ntibabatega amatwi cyangwa ngo babyemere.

Muri iyo videwo, abanyeshuri bakubiswe nta mbabazi n’abanyeshuri bakuze ku ishuri babitegetswe n’abarimu babo nkigihano. Nk’uko imbuga nkoranyambaga zibitangaza, abo banyeshuri bakorewe ubugome nyuma yo kujya kwizihiza isabukuru y’inshuti.

Abarimu bararakaye nyuma yo kubona amashusho y’amavuko bakeka ko abanyeshuri banywa inzoga, bityo basaba abanyeshuri bakuze kubakubita.

Icyakora, abanyeshuri bashinjwaga bavuze ko banyoye yogurt gusa, ariko abarimu ntibabatega amatwi cyangwa ngo babemere.

Abanyeshuri bagaragaje ibikomere bagize biturutse ku gukubitwa, bitera benshi umujinya kuri interineti.