Print

Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bagaragaye bari guhinga [Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2021 Yasuwe: 2562

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Ndayishimiye n’umuryango we bagaragaye bafashe isuka barimo guhinga ndetse amafoto yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Ndayishimiye akunze gutungura abantu kubera uko yitwara muri rubanda aho akunze kugaragara yisanzura ku baturage cyane.

Mu minsi ishize yagiye agaragara asangira urwagwa n’abaturage,aganira nabo ku muhanda ndetse hari naho yagaragaye afatanya n’abakaraza kuvuza ingoma.

Muri Gicurasi uyu mwaka,Perezida Ndayishimiye yagaragaye ari kumwe n’umufasha we bagiye gusura imirima yabo ya Soya iri I Gitega.

Kuwa 25 Mata 2021,Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye n’umufasha we bafotowe bari kumwe n’abaturage ku isoko aho babahahiye ibintu bitandukanye.

Icyo gihe,Perezida Ndayishimiye n’umufasha we bavaga i Gitega berekeza mu mujyi wa Bujumbura ,bafashe akanya barahagarara baganiriza abenegihugu b’ i Karunga muri komine Isare mu ntara ya Bujumbura ahacururizwa ibiribwa bitandukanye.

Mu mafoto yafashwe,yagaragaje aba bombi bari imbere y’ibiribwa bitandukanye birimo inyanya n’inyama aho Madamu wa Perezida Angeline Ndayishimiye yagaragaye ari guhaha inyama kuri ako gasanteri.