Print

Uganda: Sheebah Karungi yahishuye impamvu ikomeye atazigera ashaka umugabo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 October 2021 Yasuwe: 2325

Ibi yabitangarije Spark TV ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo cye kizajya cyita ku gufasha abana b’abakobwa. Avuga ko adashaka umugabo bitari muri gahunda ze ,kuko atekereza ko hari ibindi bintu bimuteregereje biruta kuba yakubaka.

Yagize ati” Ntabwo nteganya gushaka vuba aha, Ntabwo ntekereza ko ariyo mpamvu ndi kuri iyi Si. Ntekereza ko naremwe kugira ngo mfashe abana b’abakobwa”.

“Ni ukugira mfashe abagore, birwaneho cyane ko nahawe umugisha wo kuba mbasha kuvuga rikumvikana”.

Ku ngingo y’urushako, Sheebah aherutse kwemera ko bamwita Nakyeyombekedde (Umukobwa wirwanyeho). Ni mu gihe kandi hadahwema gusakara amakuru ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina. Ibi we arabihakana.

Kubivugwa ko yaba aryamana nabo bahuje ibitsina ,Sheebah yakunze kumvikana abihakana nubwo hari abakunzi be badasiba kubimushinja.
Uyu mukobwa ni umwe mu bakomeye mu muziki muri Uganda no muri EAC muri rusange. Ni umwe muri bake babashije kubaka inzu z’akataraboneka i Munyonyo.