Print

Inyamaswa yari imaze imyaka 2 igendana ipine mu ijosi yatabawe n’ababishinzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2021 Yasuwe: 2398

Ihene yo mu misozi yari imaranye imyaka ibiri ipine mu ijosi,yatabawe n’abashinzwe inyamanswa nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi kuyirikuramo bikanga.

Amakuru yatangajwe n’ikigo gishinzwe Pariki n’Inyamaswa [CPW] avuga ko iyi mpfizi yo mu misozi[elk] yabonywe bwa mbere n’umuyobozi wa Parike ya Colorado n’inyamanswa (CPW) mu 2019 akora ubushakashatsi ku ntama n’ihene zo mu misozi ya Rocky Mountain mu ishyamba rya Mount Evans, nko mu bilometero birenga 30 mu burengerazuba bwa Denver.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi wa CPW, Scott Murdoch, yagize ati: "Kuba tmu ishyamba, ntitwakekaga rwose ko tuzashobora gukoza amaboko kuri iriya nyamaswa kubera intera ndende iri aho n’iterambere."

Uyu muyobozi yavuze ko byari bigoye cyane ku bantu bashakaga gutabara iyi nyamaswa kuko bagorwaga n’urugendo rwo kujya kuyireba no kugaruka.

Muri iyo myaka yose,iyi nyamaswa ngo byari bigoye kuyibona no kuyegera kugira ngo bayikuremo iri pine ryayizengereje.

abashinzwe kwita ku nyamaswa bavuze ko nubwo iyi mfizi itari ifite ikibazo cyo kurisha no kunywa amazi ariko ngo yashoboraga kuzafatirwa mu biti ntibashe kwikuramo bikaba byayiviramo gupfa.

Mu cyumweru gishize ibwo CPW yatangaje ko yabashije kubona iyi nyamaswa ifite imyaka 4 bayikuramo iryo pine nyuma yo kubanza kuyitera imiti isinziriza.

Abo muri CPW ntibigeze bamenya uko iyi nyamaswa yambaye iri pine naho yarikuye ariko bavuga ko ishobora kuba yararyambaye ikiri nto irikuye mu bantu.