Print

Bad Rama yashimiye Safi Madiba umusanzu wihariye yatanze kuri The Mane

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 October 2021 Yasuwe: 711

Mu butumwa Bad Rama umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi The Mane Music Label yanyujije kuri konti ye ya Instagram n’ibyishimo byinshi nyuma yo guhabwa igihembo na youtube gihambwa umuntu wuje ibihumbi 100 by’abamukurikirana bahoraho(Subscribes)

Yagize Ati “Biracyaza ibyiza biri imbere Ndashimira buriwese wanfashije mururu rugendo nshimira by’umwihariko Abahanzi n’aba Manager ba themane music label twagendanye urugendo nshimira Itangazamakuru rikomeza kudufasha kumenyekanisha ibyodukora nshimira byimazeyo Abafana n’ishuti Ba THEMANE music label Marina, Yuhi Mic, Safi Eric.

Warakoze Safi Madiba wagize uruharerunini kugira The Mane tugire shene yacu, warakoze Namless Campos wanfashije gufungura shene unanyigisha kuyikoresha no kuyicunga, amashimwe kuri Lick Lick wamfashije mubujyanama bwibijyanye na yutube Igikombe ndakibatuye,THEMANEMUSiC, THEMANEONTHETOP.’’

View this post on Instagram

A post shared by BAD-RAMA🏁 (@baadrama)

Safi Madiba ni umwe mubumvikanye mubo Badrama yashimiye byagaragaje ikintu gikomeye no kuzirikana cyane ko ari umwe mubagiranye umwuka mubi mugihe Safi Madiba yabarizwaga mutri iyinzu ya The Mane.

Umwuka mubi watangiye gute hagati ya Safi Madiba na Badrama

Icyo gihe umwuka mubi hagati ya Safi Madiba na The Mane watangiye gututumba ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze indirimbo “Ntimunywa” yakoranye na Dj Marnaud.

Iyi ndirimbo yagaragaragamo ikirango cya kompanyi ya Safi Madiba yitwa “Nukuri Music”, byababaje ubuyobozi bwa The Mane butari buzi ikorwa ry’iyi ndirimbo yanagiye hanze hatabayeho kumvikana.

Badrama yashimiye Safi Madiba

Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yavuze ko Safi Madiba yamaze kwirukanwa muri Label ya The Mane.

Bad Rama yashinjaga Safi Madiba kuba yarakoranye indirimbo n’undi muhanzi batabyumvikanyeho, kuba yarayishyize hanze atamenyesheje label bakorana ndetse agashyiramo ibirango by’indi kompanyi.

Bad Rama yavugaga kandi ko ibindi byaba nyuma yuko Safi Madiba avuye muri The Mane byaba bishingiye ku biganiro bishya byabaho cyane ko amasezerano uyu muhanzi yayishe.

Abajijwe ibyo bishyuza Safi Madiba, umuyobozi wa The Mane yagize ati ”Safi Madiba ni umuhanzi twatangiye kuri zero nta gikorwa yazanye muri The Mane, mu gihe ashaka kujya ahandi yadusigira ibikorwa byacu agakomezanya izina rye kuko niryo yazanye. Tutarinze kugira amategeko twiyambaza na we ubwe ibyo yakabaye abyibwiriza.”

Badrama kandi yashimiye Marina

Bad Rama yavuze ko nyuma y’ibiganiro bishobora kuzabaho aribwo bazamenya icyo gukora harimo kugwatira ibihangano bya Safi Madiba, akabigura cyangwa bakabimurekera.

Safi Madiba we ngo nta masezerano yishe ndetse ko atigeze na rimwe amenyeshwa ibyo gutandukira ibyemeranyijweho n’impande zombi.