Print

Perezida Kim Jong-un yarahiye kubaka igisirikare cyo kwivuna imigambi yose ya US

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2021 Yasuwe: 1261

Kim Jong-un yongeye avuga ko gukora intwaro zakirimbuza ari ugushaka ubwirinzi atari ugushaka gushoza intambara.

Kim ibyo yabivugiye mu imurika ritaba kenshi ry’uburyo bwo kwivuna abanzi aho yari akikijwe n’ibisasu binini bitandukanye bya misile.

Muri iyi minsi, Korea ya Ruguru yagerageje ibyo ivuga ko ari ibisasu bishya bya misile zinyaruka kurusha ijwi hamwe n’izo kurasa indege.

Korea y’Epfo nayo yagerageje igisasu cyayo kiraswa n’ubwato bugendera munsi y’amazi.

Mu ijambo yavuze muri iryo murika ryo kwivuna abanzi ry’uyu mwaka ryabereye mu murwa mukuru Pyongyang, aherekanwe intwaro zitandukanye zirimo imodoka z’imitamenwa.

Kim avuga ku bikorwa byo gukomeza igisirikare muri Korea y’Epfo,yemeje ko igihugu cye kidashaka kurwanya igihugu baturanye.

Yavuze ati: "Nta ntambara turimo n’uwo ari we wese, ahubwo dushaka kwirinda ko haba intambara kandi twongere ibica intege ushaka guteza intambara kugira ngo dukingire igihugu cyacu".

Kim yashinje kandi Amerika kongera umwuka mubi hagati ya Korea zombi.

Amerika ku butegetsi bwa Prezida Joe Biden, yakomeje kuvuga ko ifite ishyaka ryo kuvugana na Korea ya Ruguru , ariko ko isaba ubutegetsi bw’icyo gihugu kubanza guhagarika gucura intwaro za nucleaire mbere y’uko ibihano bihagarikwa. Kugeza ubu Korea ya Ruguru yarabyanze.

BBC