Print

Indirimbo Dusuma y’umuhanzi Otile yakoranye na Meddy yari muzasibwe yamaze kugaruka kuri YouTube

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 October 2021 Yasuwe: 499

Indirimbo 5 zirimo na "Dusuma" Otile Brown yakoranye na Meddy zari zasibwe kuri Youtube zagaruwe. Uyu muhanzi ukomoka muri kenya yagaragaje ibyishimo mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Nyuma y’igihe gito indirimbo za Otile Brown wo muri Kenya zisibwe n’urubuga rucuruza imiziki rwa YouTube mu nkundura yo gusiba indirimbo zidafitiwe uburenganzira, izo ndirimbo zarimo Dusuma yafatanyije na Meddy, Such kinda Love yakoranye na Jovial, ndagukunda yakoranye na Prezzo, Regina yakoranye na Juma Jux ,Aiyana yakoranye na Sanaipei Tande , Amor yakoranye na Jovial Kenya Girl ndetse na Crush.

Izi ndirimbo zari zasibwe ku itariki 6 ukwakira zikaba zamaze gusubiraho ndetse zigarukana imibare zari zifite y’abazirebye. Uyu Otile Brown nyuma yo gusobanura ko ibihangano byose byari ibye kandi yari abifitiye ibimenyetso yamaze kubisubizwa anashimira abakunzi be bamubaye hafi.

Otile Brown, mu minota micye ishize yanyuze ku rukuta rwe rwa instagram maze yifashisha agace agato k’indirimbo "Such King Love" imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 11 agaragaza izari zasibwe zirimo n’iyi tugarutseho ko zagaruwe kuri Youtube. Yagiza ati"Twagarutse kuri Youyube ....Tubashimiye uburyo mwihangaye".

View this post on Instagram

A post shared by OB (@otilebrown)

Yakomeje asaba abakunzi be kujya kuri Youtube bagakomeza kumva izo bakunze. Mu zari zasibwe harimo iyitwa "Dusuma" yakoranye na Meddy, "Aiyana", "Hi", Such Kinda Love" n’iyitwa "Chaguo La Moyo". Zasibwe kuri uru rubuga tariki 6 Ukwakira 2021.

Mu itangazo yari yashyize kuri uru rukuta rwe yari yagaragaje ko ikibazo cye Youtube na Google bakinjiyeyo ndetse yizeza abantu ko kiracyemuka vuba. Muri iri tangazo hari aho yari yagize ati: "Ntabwo twamenya impamvu nyayo yatumye zisibwa ariko turashaka kubamenyesha ko ikibazo twagihagurukiye hamwe n’ikipe yacu, ndetse n’abafatanyabikorwa bacu Youtube/Google batubwiye ko ikibazo cyabaye bakaba bari kugikurikirana ngo bongera bazigarure".


Bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya byanditse ko Otile Brown yatangaje ko umuntu wasibye izi ndirimbo yari asanzwe afite uburenganzira kuri konyi ye ya Youtube gusa ntawe yigeze atunga urutoki

Dusuma" yakoranye na Meddy