Print

Davis D yasohoye amashusho y’indirimbo Eva irimbo ikizungerezi cyo muri Colombia[Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 October 2021 Yasuwe: 690

Mu ndirimbo imara iminota itatu n’amasegonda mirongo ine n’atanu, umuhanzi Davis D yifashishije umukobwa witwa Eva amubwira urwo yamukunze maze aramutaka karahava ari nako ahuza n’inkuru yo muri Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro aho Eva arya ku itunda agahaho umugabo we Adam.


Eva ni indirimbo ikoranye umudiho mu buryo bwa gihanga ndetse uburyo igenda wumva wayibyina na n’uwo muri kumwe mu rukundo ukagenda wiyongeza ndetse ku buryo mugera aho mutwarwa nayo bitewe n’uko iyi ndirimbo hari aho Davis D agaruramo izina Eva cyane mu buryo bubyinitse.

Iyi ni indirimbo kandi ifite amshusho yo ku rwego mpuzamahanga aho uyu muhanzi yayitayeho cyane ndetse aranamuhenda mu buryo bushoboka kuko ubaze ahantu hose hafatiwe aya mashusho ni ahantu hagezweho mu mujyi wa Dubai, imodoka yifashishijwe muri aya mashusho, abakobwa barimo, imyambaro n’ibindi ni ibintu by’agaciro kanini.

Mu kiganiro na InyaRwanda iyi ndirimbo ikimara gusohoka, Davis D yavuze ko ari umwihariko cyane n’izindi yajyaga akora, asaba abanyarwanda kumushyigikira ino ndirimbo bakayigeza kure mu buryo bushoboka kuko uyumvise neza ifite icyo ivuze.

Yagize Ati’’Ni indirimbo itandukanye n’indirimbo nari nsanzwe nkora ndetse ni indirimbo ifite umwihariko cyane kuko ntabwo nari nsanzwe nkora indirimbo imeze gutya. Rero ndasaba abantu kuyigeza ahashoboka kuko nibo nkorera. Iyi ndirimbo iri muri style zanjye ariko bumva bakumva ari nshyashya".

Indirimo Eva igaragaramo abakobwa babiri harimo umwe wo muri Espagne n’undi wo muri Colombia ugaraga cyane abyinana inkota ayikoreye kumutwe. Davis D yavuze ko iyi ndirimbo ariyo ya mbere yo kuri Album ya kabiri yatangiye gukoraho izagaragaramo abahanzi bakomeye mu Rwanda no muri Afurika.