Print

Visi perezida wa FRVB,Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2021 Yasuwe: 1775

Bwana Bagirishya Jean de Dieu uri mu banyamakuru bakunzwe mu mikino,yakatiwe iki gifungo kuri uyu wa Kane,tariki ya 13 Ukwakira 2021, nyuma yo kugezwa imbere y’urukiko akemera icyaha akagisabira imbabazi nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Urukiko rwa Gasabo rwasomye umwanzuro uvuga ko "Bagirishya Jean de Dieu yemeye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimano" bityo akaba akatiwe imyaka ibiri.

Bagirishya yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza ryakozwe rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Amakuru yagiye hanze avuga ko Bagirishya yakoze Email y’impimbano mu rwego rwo guhishira ikipe y’u Rwanda kugira ngo idahanwa kubera abakinnyi b’abanyamahanga yakoresheje batujuje ibyangombwa.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku wa 19 Nzeri, ahagana saa saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Minisiteri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.

RIB yahise itangira gukora iperereza ku cyihishe inyuma yo gukurwa mu irushanwa kw’ikipe y’u Rwanda rwari rwakiriye,ita muri yombi Jado Castar.

Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yigeze kuba umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.