Print

Hongerewe amasaha yo gutaha hanakomorerwa ibikorwa bitandukanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2021 Yasuwe: 4177

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitirikuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021,yafatiwemo ibyemezo bigamije gukomeza gufasha igihugu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Bimwe mu byemezo byafashwe nuko:

Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (12:00 AM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

Ahantu hagenewe imyidagaduro hazafungurwa mu byiciro ariko ntiharenze 50% by’ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu.

Uwakingiwe ntajya mu kato muri hotel avuye hanze y’u #Rwanda

Abakozi bose bemerewe gusubira mu mirimo

Serivisi za Sauna & massage zafunguwe

Ahantu habera imyidagaduro mu tubari hazafungura ariko ntiharenze 50% by’ubushobozi bwaho.

lngamba zatangajwe zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose mu gihe cy’ukwezi, guhera ku wa 14 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2021.

Inama y’Abaminisitiri yibukije abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Yavuze ko abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.