Print

Rusizi: Abana basigiwe uburwayi n’uwabasambanyije ntibavuzwa

Yanditwe na: Ubwanditsi 19 October 2021 Yasuwe: 825

Ku wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2020 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Rusizi rwaburanishije Sibomana Joseph bakunze kwita Kaduma na bagenzi be barenga icumi baregwa ibyaha bijyanye no kwangiza abana.

Uyu Kaduma yafashwe tariki ya 30 Gicurasi 2019, abanza gufungirwa kuri Polisi ya Gashonga, aho yamaze ibyumweru bisaga bibiri. Mu isomwa ry’urubanza muri Gashyantare 2020, Kaduma yahamijwe gusambanya abana batanu bo mu mudugudu wa Ryarusaro, mu kagari ka Butambamo, ho mu murenge wa Nzahaha. Ngo mu kubashuka ngo yababwiraga ko bagiye “gukora umuti”, akabaha ibiceri, ibisheke, ndetse akanabereka televiziyo.

Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, nyamara ababyeyi b’abo bana bahangayikiye kuvuza abana babo uburwayi uwo mugabo yabasigiye.

Umwe muri bo agira ati, “Nubwo muganga atatubwiye izina ry’umwana, mu myanzuro dufite harimo ko Kaduma hari umwana yangije inkondo y’umura. Ntitumuzi kandi nta n’ubushobozi bwo kumuvuza buhari. Undi mwana mu bo yangije, yatangiye guturika ibiheri mu maso, nabyo dukeka ko ari ingaruka z’ibyo Kaduma yamukoreye. Bamukatiye zeru (burundu), ariko nta ndishyi twasaba kuko afite abana 11 ku bagore batatu, none inzu yari afite barayigurishije baragabana”.
Urubanza rurimo amatakirangoyi

Umushinjacyaha amaze kugaragaza ibyaha Kaduma ashinjwa, ashingiye ku byo abana ubwabo bivugiye ndetse n’ibyavuye kwa muganga I Mibirizi, yamusabiye igifungo cya burundu.

Naho uregwa yahawe umwanya wo kwisobanura afatanyije n’umwunganira mu mategeko.

Mu bisobanuro bya Kaduma humvikanamo ibyo guturana no guhuza imbibi, akanavuga ko umwe mu babyeyi b’abo bana yanze gutanga amakuru muri gacaca we akayatanga, bikavamo inzangano.

Naho ku mwana yibyariye ubwe, Kaduma avuga ko abana umunani b’abagore babiri ba mbere batamukunda, cyane ko ngo bose bamaze kuva mu rugo, akavuga ko ari bo bashutse murumuna wabo ngo arege se.

Ikindi ashingiraho ngo ni uko yigeze kumara imyaka itanu atagira umugore ntagire umwana yangiza, nyamara bamwe mu babyeyi bavuga ko nabwo hari abana yasambanyaga bigacira iyo.

Aho niho umucamanza avuga ko ari, “amatakirangoyi”. Byari ukugaragaza ko abana batanu n’ababyeyi babo bahuriza hamwe bakarega umuntu umwe, kandi bose bagezwa kwa muganga bagasanga baramaze kwangirika.

Yasambanyaga abana ababwira ko agiye “kubakorera umuti”

Muri Kamena 2019 ubwo Kaduma yari agifungiye ku murenge wa Gashonga, umwe mu babyeyi b’abana basambanyijwe yegereye Bwiza.com agira ati, “Kaduma yabwiye umwana wanjye w’imyaka 11 ngo naze bakore umuti, bajya mu cyumba aramusambanya, akana ke kabarebera mu idirishya”.

Undi mubyeyi w’umwana wasambanyijwe avuga ko umwana we yari afite imyaka 12, Kaduma akaba yaramufatiye mu murima w’ibisheke umwana agiye kuvoma. Nyuma ngo yabigize akamenyero, uko umwana amunyuzeho mu bisheke akamusambanya akamuha ibisheke.

Abandi barimo uwo yasambanyirije mu ishyamba aragiye ihene, n’undi wagiyeyo agiye kureba televiziyo agahita asohora uwe warimo ayireba.
Amakuru yageze ku banyabuzima, abana barabyemera, nyuma bajyanwa gupimwa ku bitaro bya Mibirizi.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima wakurikiranye aba bana, Mukangarambe Theodosie, agira ati, “inkuru ikiba kimomo mu banyeshuri bigana na bariya bana, twabimenyesheje ubuyobozi bw’akagari, abana bajyanwa gupimwa, Kaduma nawe arafatwa arafungwa”.

Nyuma ababyeyi b’abana bagiye kubaza muganga uko byifashe, muganga yabasubije agira ati, “abana banyu bameze nk’uko mumeze, babaye abagore”.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi, urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza ruzasomwa ari kuwa gatatu tariki ya 19 Gashyantare.

Mu bushakashati ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bwakozwe n’ihuriro ry’amadini rikora ku by’ubuzima (Rwanda Interfaith Council for Health) bugararagaza ko abarenga 50% mu bahohotera abana b’abakobwa batagezwa imbere y’ubutabera.

Karegeya Jean Baptiste