Print

Musanze: Umwana w’imyaka 10 yafatiwe ku ngufu mu ishyamba

Yanditwe na: Ubwanditsi 19 October 2021 Yasuwe: 4273

Mu gitondo cyo kuwa gatadatu tariki 9 Ukwakira 2021, nibwo abanyura mu ishyamba rya Bugese babonye amaraso menshi hafi y’inzira. Ni mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aho bavuga ko umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yafatiwe ku ngufu. Bavuga ko yababaye cyane, ko yavuye amaraso menshi.

Umwe mu bahatuye ati, “ Wagira ngo ni nk’inka bari bahabagiye. Rwose uwo mwana yahababariye. Yavuye amaraso menshi kuko byasabye ko tuhashyira itaka.”
Ibivugwa n’uyu mugore byemezwa na nyina w’umwana, Nyiramfabakuze Rosette, ugira ati, “ Urumva ni umwana muto, kandi uwamufashe ku ngufu ni umuntu mukuru, nta n’umuntu wari uhari ngo amuteshe. Yabiretse kubera ko yikanze abantu kuko ari ku kayira. Twahasanze amaraso menshi nyuma tuhatwikiriza itaka, n’ubu ugiye wabibona.”

Nyiramfabakuze avuga ko batazongera gusiga umwana ari wenyine, ko ibyabaye byabahaye isomo.

Ibi kandi byemejwe n’abaturage bageze aho ibi byabereye aribo; Janviere Nyirandikubwimana na Monique Nyirarushago.

Aba babyeyi basaba ubuyobozi ko bwahagurukira ikibazo cy’abo bita inkorabusa ziri ku isanteri ya Kabaya, bakeka ko ari zo ziba ndetse ko zakora n’andi mabi.
Umuyobozi w’Isibo y’Inkomezamihigo, Jean Pierre Simpenzwe avuga ko ibyabaye bitari bisanzwe gusa yemeza ko abantu batagira icyo bakora baba bari ku insateri ya Kabaya, bashobora kuba bihishe inyuma y’ibyo byaha.

Yagize ati “ Ariko se bariya bose birirwa bicaye ku Kabaya sibo bajura, baba banafata n’umwana ku ngufu. Uko biri kose hari ikibazo kuko umwana muto yasanze icyo kigabo mu ishyamba rya Bugese. Umuntu ufite aderesi yaba akora iki mu ishyamba.”

Turasaba ko hafatwa ingamba zikarishye kuko ubwo n’abana batangiye gufatwa ku ngufu, ikibazo cyafashe indi ntera.

Ukekwa arwaye SIDA

Mu gihe hashakishwa uwafashe uwo mwana ku ngufu, umwana yajyanywe ku Isange One Stop Center ahabwa ubufasha; anatahana imiti afatira mu rugo.

Ubu ubugenzacyaha bwafashe uwitwa Wellars unasanzwe afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.

Uyu musore yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’abaturage ku cyumweru 10 Ukwakira 2021 yaraye afashe uwo mwana ku ngufu.

Umwe mu bahatuye avuga ko uyu musore yakuwe ahitwa mu Mugara, mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko nawo wo mu Karere ka Musanze.

Ati, " Bamutaye muri yombi bitewe n’uko uwo mwana wiga mu wa gatanu w’amashuri abanza yaramwerekanye, amurobanuye mu bantu benshi bari bateraniye ku mbuga y’iwabo baje kumva iby’icyo kibazo. Uwo mwana yerekanye, ibyo yari yambaye, abari aho bavuga ko koko ari ibyo yari yambaye kuwa Gatandatu. Ku Cyumweru nko ku gicamunsi nibwo bagiyeyo, abayobozi bahise bamutwara kuri RIB."

Se w’umwana, Elyseus Niyibizi uzwi nka Zakayo, avuga ko Wellars yari asanzwe afata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Uyu mubyeyi yumiwe ati, “ Ubwo twari tugiye kumuvana aho mu rugo, ababyeyi be bamuzaniye uducupa dutatu tw’imiti igabanya ubukana bwa virusi ya SIDA.”
Akomeza agira ati, “ Ubwo batubwiye ko atagenda atayijyanye, barayimuha. No kuri polisi bavuze ko ayifata kuko yari amaze ukwezi ahafungiwe baramurekuye, bari babizi ko ayifata.”

Andi makuru avuga ko uyu Wellars yari asanzwe ari igihazi kuko yari avuye muri gereza ku bwo kwiba ibiti mu ishyamba rya Leta rya Bugese.
Aramutse ahamwe n’icyi cyaha yahanishwa igifungo cya burundu; ariko se abaye yaranduje uyu mwana agakoko gatera SIDA byagenda bite?

Abaganga bavuga ko ukoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu urwaye SIDA ahabwa imiti mu gihe kitarenze amasaha 72. Andi mahirwe ni uko umurwayi wa SIDA ufata imiti igabanya ubukana agabanya ibyago byo kwanduza abandi.

Ibindi abanyamategeko bavuga ko ubushinjacyaha buzaburanira uwo mwana ku cyaha nshinjabyaha; ariko nakenera indishyi bizasaba ko atanga ikirego mbonezamubano. Aha niho bigoranira bamwe bakanabireka, kuko bisaba kwishakira umwunganizi mu by’amategeko, kandi rimwe na rimwe n’uregwa adafite ubushobozi buhagije bwavamo impozamarira.