Print

Nyaruguru: Abahejejwe inyuma n’Amateka batujwe mu mudugudu umwe n’Abarokotse , ariko amazu ntabwo asa (Yavuguruwe)

Yanditwe na: Ubwanditsi 14 October 2021 Yasuwe: 4227

Bamwe mu bagize imiryango y’Abahejwe Inyuma n’Amateka, batujwe mu mudugudu wa Nyambaragasa, Akagali ka Ntwali, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batishimiye uburyo amazu yabo yubatse n’ibiti, akaba ahomye n’ibyondo atagira na sima mo imbere mu gihe amazu yatujwemo Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babana muri uwo mudugudu yubatse n’amatafari ahiye, afite ibikoni byiza ndetse n’ibiraro birimo inka.

Mutabazi, umwe mu miryango y’Abahejwe inyuma n’Amateka batuye muri uyu mudugudu ashimira Leta kuba yarabasaniye amazu yari agiye kubagwaho ariko nanone akavuga ko iyo baza kububakira amazu meza nka ya bagenzi babo baturanye ndetse nabo bagahabwa uburyo bwo korora inka byari kuba byiza kurusha ntibabane mu mudugudu umwe bamwe batuye mu mazu meza kandi akomeye.

Yagize ati:” aya mazu yari agiye kutugwaho, bayasana gutya, barayakurungira, urabona ni meza rwose turashima ubuyobozi, ariko rero natwe iyo batwubakira iz’amatafari ahiye zifite n’ikiraro twakororeramo inka byari kuba byiza kurusha”.

Mutabazi avuga ko baturanye neza na bagenzi babo n’ubwo hari abakibanena ariko bigenda bishira bisigaye hake.



AMAZU Y’ABAHEJWE INYUMA N’AMATEKA

AMACUMBI Y’ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Umudugudu wa Nyambaragasa wubatsemo amazu 5 buri nzu iba igenewe imiryango 2 (2in1) atuyemo imiryango 10 y’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aya mazu akaba yubatse n’amatafari ahiye yubatswe na FARG, n’andi 20 acumbikiye imiryango 34 y’Abahejwe inyuma n’Amateka yubatse n’ibiti ahomye n’ibyondo ku nkuta, nta sima irimo imbere, akaba yarubatswe n’Akarere.

Icyapa kiri mu marembo y’uwo mudugudu kigaragaza umuhigo wa 71 wo gutuza ahantu heza abatishoboye. Akaba ari umuhigo weshejwe mu ngengo y’imali ya 2020/2021.

Umuyobozi w’Umurenge wa Munini HAKIZIMANA Jean yabwiye Umuryango ko Umuhigo wari ugutuza Imiyango y’Abahejwe inyuma n’Amateka bavuye hiryo no hino mu Karere, amazu menshi akaba ari ayubatswe bundi bushya.

Hakizimana yadutangarije ko aya mazu bayakurungiye gusa kuko ingengo y’imali yari ntoya ntibabasha gushyiramo sima mo imbere.

Avuga ko Akarere kabahaye amabati abaturage bagashaka ibiti n’imisumali ndetse bakiyambaza n’umuganda. Hasi no ku nkuta bakoresheje ibumba n’ishwagara barahasyagira (kuhakora nk’aho ari sima iri hasi).

Yavuze ko kuba amazu adasa kandi ari abaturage bamwe batujwe mu mudugudu badakwiye kubibonamo nk’ikibazo cyo guheza ab’ikiciro kimwe kuko ngo biterwa n’aho inkunga yo kubafasha yaturutse.

Yagize ati:”Buri nkunga igira amabwiriza ayigenga kandi ntitwanyura ku ruhande, ni gahunda ziba zitandukanye igihugu kiba cyarapangiye abaturage bikurikije uko babayeho, ntiwafata gahunda ukorera uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abantu be bishwe n’imitungo ye yangijwe ngo umugereranye n’undi utaragize icyo aba nta n’icyo yangirijwe”.

Avuga ko nta wagira ikibazo ngo uyu ari muri iyi undi ari muri iyi. Icyo twashatse ni ukubatuza hamwe kandi babanye neza nta kibazo bagirana n’umutekano bawurindira hamwe.

Ku ruhande rwa COPORWA, ihuriro ry’ababumbyi bo mu Rwanda, Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo, BAVAKURE Vincent avuga ko kuba abatuye muri uyu mudugudu amazu yabo adasa nta mbogamizi babibonamo kuko ubufasha butaturutse hamwe.

Yagize ati:” Kuba abatishoboye bakubakirwa hakoreshejwe amafaranga atangana, bamwe bakubakirwa na FARG abandi bakubakirwa kuriya n’Akarere nta kibazo tubibonamo cyane ko twabonye ari n’amazu meza n’ubwo nta sima irimo imbere. Twakomeza gukora ubukangurambaga umuturage akishyiriraho urwe ruhare”.

Bavakure avuga ko bashima ibikorwa byo gutuza ikiciro cy’Abahejwe inyuma n’Amateka hamwe n’abandi baturage kuko bituma badakomeza guhezwa muri sosiyete kandi nabo bakareba uko abandi babayeho bakabyigana imyumvire igahinduka.


UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA WA COPORWA YASUYE ABAHEJWE N’AMATEKA MU MURENGE WA MUNINI

Abasigajwe inyuma n’Amateka muri uyu mudugudu bugarijwe n’ubukene aho bavuga ko bakeneye gufashwa bagasingira abandi mu iterambere.

Abasigajwe inyuma n’Amateka batuye muri uyu mudugudu wa Nyembaragasa bataka ubukene bukabije kuko ngo ntaho bavana imibereho. Bose nta sambu bagira, nta matungo kugira ngo babeho abaturanyi babo bakavuga ko bamwe muri bo babeshwaho no kujya kwiba mu Mirenge ya kure, ibyo ngo bita kujya I Dubayi.

Ba nyirubwite(Abasigajwe inyuma n’Amateka) bavuga ko bababeshyera ngo kuko ntakimenyetso babifitiye kuko batunzwe no guca inshuro ndetse no kubumba. Ikindi bavuga kandi ngo hagize n’uwabikora yahanwa n’amategeko akabibazwa ku giti cye ngo aho kubyitirira abatuye mu mudugudu wose.

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko koko mu miryango y’Abahejwe inyuma n’Amateka batuye muri uyu mudugudu hari abafite ikibazo cyo kwiba cyane cyane amatungo ndetse hari abo bagiye bafata.

Gusa avuga ko hari abakennye cyane muri uyu mudugudu bafashwa muri gahunda zinyuranye zirimo na VUP aho bahabwa imirimo abandi bagahabwa inkunga y’ingoboka ntawagombye kwitwaza ubukene ngo ajye kwiba.

Ikindi kibazo gihari n’abaturage bavuze ni uko amatungo magufi babahaye amwe yahise arwara ariko nanone Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko ngo bigoye ko wabaha itungo ngo baryorore, ngo bahita bayarya.

Yagize ati:”Ni byo koko hari amatungo twabahaye ahita arwara. Ariko rero impamvu ya mbere yo kuba ntaworoye itungo ni uko iryo ubahaye ryose bahita barirya. Twari twabahaye ihene. Ntibazi korora bazinduka bagenda ntibumve ko bashaka ubwatsi amatungo arya”.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwabafashije kubona akazi, imiryango yabo yose uko ari 30 bayishyize muri VUP kugira na ya matungo babe bayigurira bige korora nabo ndetse baniteganyirize muri EJO HEZA n’iyo ngeso yo kwiba icike!

Ubuyobozi bwa COPORWA buvuga nabwo koko ikibazo cy’amikoro ku bahejwe inyuma n’amateka bakizi cyane ariko icyo bakora ari ubuvugizi.

Bavakure Vincent yagize ati:” icyo dukora ni ubuvugizi tukabigaragariza inzego z’ibishinzwe kuko Leta ariyo ifite ingengo y’imali.Uretse ko tugira n’abaterankunga badufasha nko kubaha amatungo magufi.

Hari n’igihe tubasabira ibishanga mu mirenge batuyemo bibafasha kuvanamo ibumba kandi hamwe na hamwe bagenda babibona. Umuyobozi wa COPORWA yongeye avuga ko kandi ibi byose babikesha ubuyobozi bubaba hafi ndetse n’abaterankunga nka NPA ibafasha mumushinga PPMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocay) COPORWA iterwamo inkunga na Norvegian People’s Aid ubafasha kwegera ibyiciro by’Abasigajwe inyuma n’Amateka aho batuye hirya no hino mu kubafasha guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi ry’Akarere ndetse n’igihugu muri Rusange.

Ni muri urwo rwego no ku wa Kabili taliki 12/10/2021 COPORWA yasuye Abasigajwe inyuma n’Amateka batuye muri uyu mudugudu wa Nyembaragasa bakayigezaho ikibazo cyo kutagira amatungo yabakenura, ibibazo by’ubutabera n’amasambu bambuwe, ubucucike bukabije mu nzu aho kwa Pangarasi honyine babana mu nzu ari abantu 17, kubura ibumba kandi umwuga wabo ari ukubumba ndetse n’ibindi bakabizeza ubuvugizi.

COPORWA ivuga ko mu ibarura ryakozwe na MINALOC muri 2012 basanze Abahejwe inyuma n’Amateka basigaye mu Rwanda bari hagati ya 25,000-30,000 kandi hari impungenge ko uyu mubare wabo ugenda ugabanuka kuko imibare yo muri 2010 yagaragazaga ko bageraga ku bihumbi 35,000.

Bavakure avuga ko ahanini uretse imibereho mibi kuba Abasigajwe inyuma n’Amateka bagenda bashira binaturuka ku gushakana hagati yabo bafitanye isano ya hafi y’amaraso. Akaba ngo ari imyumvire n’umuco bisanganiwe kuva kera iterwa ahanini n’ubujiji,kutabona amahugurwa ahagije nibindi….,

Gusa avuga ko iyi myumvire igenda ihinduka hamwe na hamwe mu gihugu bigenda bigabanuka. Cyane ko ugira ingaruka zikomeye ku bana bavuka mu bashakanya bafitanye isano ya hafi y’amaraso.

COPORWA ivuga ko mu myanya ya Politiki ikomeye kugeza ubu umuyobozi ukomeye uva mu miryango y’Abahejwe inyuma n’Amateka ari Senateri Kanziza Epiphaniya.

Mu gihugu hose hakaba kandi hari ba Gitifu b’Utugali batatu, ba Dasso icyenda n’abakuru b’Imidugudu bagera kuri batanu bava mu miryango y’Abahejwe inyuma n’Amateka.