Print

Muhanga: Hakurikiranywe uwibye umwana, uwateye inda yidegembya

Yanditwe na: Ubwanditsi 20 October 2021 Yasuwe: 1045

Uyu mwana wibwe avuka ku mukobwa watewe inda ku myaka 17 nyamara uwayimuteye we aridegembya kuko yamugize ibanga. Yatewe inda abana na Se umubyara, ngo akimara guterwa inda nyina yarabimenye, ariko abimubajije aricecekera kuko batabana. Gusa umwana yabimenyesheje se amwemerera ko agomba kumubyara .

Nk’uko bivugwa n’umwe mu bakobwa biganaga na we, ngo gusama ntibyamubujije kwiga, cyane ko yiteguraga gukora ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Ati, “Umwana arakomeza ariga , yabyaye ku cyumweru kuwa mbere ajya mukizamini cya leta. Uruhinja rumaze icyumweru yagiye kurukingiza, ahura n’umukobwa yiyitirira mushiki wa se w’umwana amufasha uruhinja ajya kugura juice agarutse aramubura”.

Uyu mukobwa ngo yamaze ibyumweru 2 ashaka umwana we yaramubuze nyuma yitabaza urwego rw’ubugenzacyaha baramufasha abona umwana we nyuma yibyumweru 3.

Mugenzi we ati, “Uwibye umwana bamufatiye ahitwa I Cyangugu ari kumwe n’umugabo w’umusaza bajyanye uwo mwana muri Congo, ubu barafunze umwana yasubijwe nyina umugabo wamuteye inda na we araho ntago bamufunze aramufasha”.

Impamvu yo kudakurikirana uwateye uyu mukobwa inda, ngo ni ukuba ataramufashe ku ngufu. Ngo “barakundanaga”, n’uwakabikurikiranye ni se umubyara babana bonyine, akaba atarabyitayeho.

Imbogamizi mu gukurikirana ibyaha byo gusambanya abana
Hibazwa byinshi ku wagira uruhare mu gukurikirana uwakoze iki cyaha, mu gihe uwatewe inda ndetse n’ababyeyi be batabigizemo uruhare.

Mu mwaka wa 2019, abagize Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko n’abakora mu nzego z’ubutabera basanga hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibikorwa byo gusambanya abana kuko ngo bibangiza kandi ari bo Rwanda rw’ejo hazaza. Ni nyuma y’aho bigaragaye ko icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha byose bikorerwa abana mu Rwanda.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagaragazaga ko mu madosiye 9017 y’ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017, agera ku 8663 muri yo ari ay’abana basambanijwe. Mu mezi umunani ya 2019 kandi abana 15696 bari bamaze guterwa inda.

RIB ivuga kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani 2019 honyine hakiriwe amadosiye 3512 y’abana basambanijwe.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle avuga ko hakiri imbogamizi mu gukurikirana abakora iki cyaha. Ati ’’Ibimenyetso by’uko umwana yangiritse, turabibona, kuko muganga yabipimye akabibona, niba yakomeretse cyangwa se yasamye turabibona. Ikibazo kiba ku bimenyetso bihuza uwo mwana n’uwamusambanyije biba bitagihari, aho ni ho tugira imbogamizi yo gukurikirana uwo muntu mu butabera. Ikindi ni urubyiruko rw’ abakobwa rwibwira ko abakunzi babo bafite uburenganzira bwo kubasambanya, byanamenyekana bakabahishira. Abo bana bakwiye kumva ko gusambanywa bihunganya ubuzima bwabo.’’

Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Jules Ntete Marius avuga ko abantu bagomba kumva ubukana bw’icyaha cyo gusambanya abana.

Agira ati ’’Imyumvire ikwiye guhinduka, gusambanya abana n’ ikibazo gikomeye twese dukwiye kumva kandi tukagifata nk’ishyano, inzego zose zigera ku baturage zikwiye kumva no guhindura imyumvire y’Abanyarwanda kuri iki kibazo. Ikindi abashinjacyaha, abagenzacyaha, abacamanza tugomba guhura tukumvikana ku buryo bwo gukurikirana ibi byaha kuko hari dosiye nyinshi dutsindwa kubera kubura ibimenyetso no kugira imyumvire itandukanye.’’

Amategeko y’u Rwanda asaba umenye amakuru ku ihohoterwa ryakorerwe umwana kubimenyesha inzego zibishinzwe, kandi uwahamwa no kubihisha byamuviramo igihano cyo gufungwa amezi Atari munsi y’atandatu.