Print

Bugesera: Abana birirwa mu mudugudu bonyine bigaha urwaho ababafata ku ngufu

Yanditwe na: Ubwanditsi 18 October 2021 Yasuwe: 413

Ni mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ahubatsi umudugudu watujwemo abimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita. Uhageze ku manywa uhasanga abana n’ingimbi cyangwa abasaza n’abafite ubumuga.

Ibi biterwa n’uko ababyeyi n’abandi bafite imbaraga bazinduka bajya guhinga mu birwa iyo baturutse, bagataha n’ubundi izuba rirenze.

Muri uyu mudugudu, muri inzu imwe muri enye irimo umukobwa wabyariye iwabo, kubera kwa kwirirwa bonyine bagafatwa ku ngufu.

Aba bangavu biriranywa n’abafundi n’abayede bubaka izindi nzu muri uwo mudugudu, kongeraho abashumba baba baragiye hafi aho.

Ubwo abanyamakuru basuraga uyu mudugudu, bahasanze umusaza abaha ubuhamya, ariko abanza gukebaguza ngo hatagira umwumva. Impamvu ni bamwe mu bavuga bari hafi aho. Anyuzamo agaca amarenga atunga agatoki ingo zirimo abakobwa babyaye. Ati, “Iyi nzu irimo babiri babyaye, iriya ikurikiyeho harimo undi. Kandi abazibatera ni abo uruzi hepfo bubaka”, yerekana abafundi ku gikwa.

Ababyeyi babo bavuga ko bahohoterwa n’abagabo babashukishije ibintu bitandukanye nk’amandazi, udukufi; yemwe ngo hari n’ababizeza akazi.

Bamara kuzibatera bakahacika

Bamwe mu babigiramo uruhare, ngo bamenya ko umukobwa yasamye ntibongere kugaragara, cyane ko ari abo bafundi, abayede n’abashumba baba bahagejejwe n’akazi bavuye mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere.

Umwe mu bana wahuye n’icyo kibazo wahimbwe izina ry’Uwera kubera impamvu z’umutekano we avuga ko yatewe inda afite imyaka 16 , ubu akaba afite umwana w’umwaka umwe , kandi uwayimuteye bakaba baherukana umunsi baryamana.
Agira ati” Kuva natwara inda sindongera kubona uwayinteye, ubu nirwanaho kuri buri kimwe cyose’’.

Uwo mwana akomeza avuga ko yahuye n’ibibazo bikomeye by’uburwayi burimo n’indwara ya fisitire (kujojoba), n’izindi.

Uyu mwana akaba agira inama abandi bakobwa kutiyandarika ngo bakorane imibonano mpuzabitsina, kubw’impano runaka kuko ngo bibagira ho ingaruka undi yigendeye.

Yakira abo banyamakuru mu biro bye, uwari umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe dore ko ngo hari abagera kuri 30 bamaze gutabwa muri yombi, akaba avuga ko hafashwe ingamba zikomeye zo kurinda abana guhohoterwa.

Agira ati’’ Ubu hafashwe ingamba nshya zo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, harimo kwigisha ababyeyi, uburyo bwo kubana n’abana babo no kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere’’.

Uyu muyobozi anavuga ko abana nabo bagomba kugira uruhare mu kwirinda ibishuko, kandi bagatanga amakuru ahabugenewe bakimara gukorerwa ibya mfurambi.

Ku birebana no gukurikirana abamaze gucika, umuyobozi avuga ko kenshi baba batazi iyo bakomoka, ati, “Rimwe na rimwe n’abakobwa ntibaba bahazi”.

Uko ibyaha byo byo gusambanya abana byiyongera, ninako n’izindi mbogamizi nko kudatanga amakuru ku gihe, gutoroka no kwihisha kw’ababikekwaho ziyongera.
Ibi bituma bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore n’abana bifuza ko iki cyaha cyashyirwa mu bidasaza nka Jenoside na Ruswa.

Nsanga Sylvie agira ati: “ Usanga uwasambanyije umwana ajya kwihisha nyuma yo kuregwa, nta wakongera kuko azaba azi ko n’iyo hashira igihe kingana gute azafatwa.”

Naho Annet Mukiga, ati: “Uwahohotewe gutangaza ibyamubayeho ntibiba byoroshye kuko bisaba ko abanza guhumurizwa no kuganirizwa, ibi rero bishobora gutwara igihe uwahohotewe akazajya kubivuga icyaha cyaramaze gusaza. Nta wahohotewe wakongera kubura uko atanga ikirego kuko cyashaje.”

Imibare ya ministeri y’ubuzima igaragaza ko mu mwaka w’2016, abana b’abakobwa 17,849 aribo babyaye batarageza imyaka y’ubukure. Umwaka wakurikiyeho wa 2017, babaye 17,337. Mu 2018 bwo bariyongereye, bagera ku 19832. Mu wa 2019 bari 23628 mu gihe bongeye kugabanuka bakagera ku 19701 mu mwaka w’ 2020.

Muri aba bose abagana inzego z’ubutabera ntibagera kuri 20%, kuko mu myaka itatu ishize, urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwakiriye ibirego 12.840 birebana no gusambanya abana.