Print

Musanze: Hashyizweho amatsinda yo kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana

Yanditwe na: Ubwanditsi 21 October 2021 Yasuwe: 174

Ayo matsinda yiswe ‘Indashyikirwa’ ari mu mirenge ya Rwaza na Gacaca yibumbiye mu cyiswe GBV Mobile Clinic mu rurimi rw’icyongereza.

Mu mezi agera kuri atanu aya matsinda ashyizweho, byagaragaye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa ryo mu miryango byiyongereye cyane muri iyi mirenge ku mpamvu zitandukanye zirimo guhishirana, ubukene, icyenewabo, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuryango.com washatse kumenya neza imiterere y’iki kibazo , yegereye bamwe mu bagize aya matsinda maze bayigaragariza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakunze gukorerwa abana batagejeje ku myaka 18. Akenshi ngo bikorwa n’abantu bakuru, abo bafitanye amasano ndetse n’abakozi bo mu ngo kandi aho byakozwe ntibivugwe kubera gutinya kwiteranya, guhishira, icyenewbo n’ibindi.]

Uwimpaye Clementine ahagarariye abagore mu murenge wa Gacaca, avuga ko aho agereye mu itsinda "Indashyikirwa" basanze ihohoterwa ririho mu miryango.

Ati " Umugore ahohoterwa n’umugabo akabiceceka cyangwa se umwana yahohoterwa ntibabivuge ahubwo n’ababimenye bakihutira kubunga. Nk’ubu mu murenge wa Gacaca mu mezi 5 ashize twabonye ibibazo bigera kuri 23 ariko kubwo kutwizera mu nshingano dufite,twakemuye 15 , 3 tubishyikiriza MAJ, 2 twabigejeje mu rukiko n’ibindi 2 bishyikiriza ubugenzacyaha."

Icyaha cyo gusambanya abana si icyo kungwa

Gafishi Faustin ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Rwaza avuga ko guhishira ihohoterwa akenshi biterwa n’umuryango udafata ikibazo nk’icyawo no kuba abana benshi baterwa inda ari abakene , bityo bagatinya kuvuga ababibakoreye kubera ibyo baba babategerejeho. Ibi byose ngo bikaba zimwe mu mpamvu zituma abakoze iki cyaha badakurikiranwa uko bikwiye.

Ati "Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana rirahari ariko n’irikorerwa mu miryango rikunze kugaragara kuri bamwe cyane cyane igitsina gore. Ikindi ni uko ubuyobozi aribwo busigaye burwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’iryo mu miryango kuko ababyeyi n’abaturanyi birinda kugira icyo bavuga baba bamenye cyangwa babonye ngo birinda kwiteranya cyangwa se bakunga abakoze ibyo byaha kandi bitari mu nshingano zabo."

Uku kudatanga amakuru, bigira ingaruka z’uko nta n’ubutabera abatewe inda zidateganijwe babona nk’uko umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Musanze Twizerimana Clement abivuga.

Ati " Tugomba guhangana n’ingaruka no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abana kuko uwangije umwana aba yica igihugu kuko abana nibo Rwanda rw’ejo. Icyaha kijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina cyangwa se gusambanya abana, ntabwo ari icyo kunga, si icyo guhishira ngo gishyirweho umutemeri . Ahubwo icyo twasaba abaturage ni uko bajya batangira amakuru ku gihe aho byagaragaye birinda kunga bene ibyo byaha."

Uku kudatanga amakuru, bigira ingaruka z’uko nta n’ubutabera abatewe inda babona. Murwanashyaka Evariste, umukozi wa CLADHO avuga ko ubushakashatsi bakoze bwerekana ko mu batewe izo nda, 1% ari bo babonye ubutabera kandi ababateye inda hejuru ya 90%, batewe inda n’abagabo barengeje imyaka 30.

Cyakora ngo hari icyakozwe kuko abagabo barenga 1800 bashyikirijwe ubutabera.
Ingabire Marie Immaculée wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, avuga ko abakobwa nabo bagomba kwirinda, kuko “niba umwana w’imyaka itanu atashora intoki muri prise umukobwa w’imyaka 15 ntakwiye kuba akina n’ubuzima bwe yitwaje uburenganzira bwe.”

Akongera ati, “Ni gute umwana aterwa inda bikamenyekana yabyaye? Ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze baba babizi ntibabivuge. Umwana we kubera utuntu uwamuteye inda aba yamushukishije, usanga aba adashaka kumuvuga.”
Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko impamvu byiyongera kandi ababateye inda ntibahanwe bose ari uko iki kibazo umuryango nyarwanda utarakigira icyawo.