Print

Messi yahishuye amakipe aha amahirwe yo kugora PSG muri UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2021 Yasuwe: 2594

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukinira PSG, Lionel Messi, yashyize ahagaragara amakipe atandukanye arimo ayo muri Premier League aha amahirwe menshi yo kuzagora PSG mu gikombe cya UEFA Champions League y’uyu mwaka.

Lionel Messi yashyize ahagaragara amakipe akomeye arimo n’ayo muri Premier League abona ko ari abakandida bahatanira igikombe cya UEFA Champions League.

Messi yabwiye L’Equipe ati: "Ni inzozi za buri wese gutwara igikombe cya Champions League hano."

Iyi kipe imaze imyaka mike ifite intego yo kwegukana UEFA Champions League kandi mu minsi ishize yari hafi kubigeraho. Nk’umukinnyi ku giti cye, nifuza gutwara igikombe cya Champions League, nkuko nabivuze nkiri muri Barcelona. Ni irushanwa ryiza cyane,rigoye gutsinda, ariko ndatekereza ko iri tsinda ry’abakinnyi dufite rifite intwaro zose kugira ngo dutware iki gikombe.

Nukuri ko amaso yose ahanzwe kuri PSG, ariko hariho andi makipe akomeye cyane, nka Chelsea, amakipe y’I Manchester (United na City), Real Madrid, ihora ikomeye, Inter Milan na Bayern.Yose ni amakipe akomeye. Dufite abakinnyi bakomeye, ariko turacyakeneye kumenyerana neza kugira ngo tube ikipe. Kugira ngo utsindire ibikombe bikomeye, ugomba gukina nk’ikipe. Ni yo mpamvu navuga ko tukiri inyuma gato y’ayoaya makipe yose, aramenyeranye cyane kuturusha. ”